skol

Berekanye Impano zitangaje! Menya ubuhanga butangaje abakobwa 19 bari muri Miss Rwanda bagaragaje [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 March 2022

Ku mugoroba w’umunsi w’ejo tariki ya 15 Werurwe 20222 nibwo abategura Miss Rwanda basohoye amashusho agaragaza impano zitadukanye z’abakobwa 19 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022. Muri izimpano zitandukanye bagaragaje ku munsi w’ejo impano zirimo kuririmba, kubyina n’ibindi.

Igikorwa cyo kugaragaza impano aba bakobwa bagikoze mu mpera z’icyumweru gishize n’ubwo amashusho yashyizwe hanze mu ijoro ry’uyu wa Kabiri.

Buri mukobwa yahawe umwanya wo kugaragaza impano yifitemo. Iki cyiciro kigaragaza umukobwa uhiga abandi mu kugaragaza impano akabihererwa ikamba, ndetse ahembwa miliyoni 2.4. Atangazwa ku munsi wa nyuma w’irushnwa.

Benshi mu bakobwa bagaragaje impano mu kubyina imbyino gakondo no gushushanya.

UMURYANGO TWABAKUSANYIRIJE IMPANO ZITANDUKANYE ABAKOBWA BAGARAGAJE.

Kayumba Darina: Yavuze ko yabaye mu Mujyi itandukanye irimo London na Paris yo mu Bufaransa, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.

Avuga ko ubu imyaka ibiri ishize ari mu Rwanda. Kandi ko yanabaye mu gihugu cya Nigeria. Uyu mukobwa yavuze ko azi kuririmba, ndetse ko anashoboye kurapa. Ibi byose yabikoze, bagenzi be bamukomera amashyi nyuma y’uko abashimishije.

Kayumba yavuze ko akunda kureba filime ariko ziteye ubwoba. Avuga ko mu bahanzi bo mu Rwanda akunda cyane Mike Kayihura binyuze mu ndirimbo ye yise ‘Any time’. Iyi ndirimbo uyu mukobwa yaririmbye afatanyije na bagenzi be.

Mbere y’uko ava imbere ya bagenzi be, Kayumba bamusabye ko aririmba indirimbo ‘Let her go’ ya Passenger abikora atazuyaje.

Nyuma y’uko Kayumba agaragaje impano, Miss Mutesi Jolly yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko mu 2016 ubwo yegukanaga ikamba yakabaye nawe yarasurikiranyije imirongo [Kurapa] ariko ‘ntibyashobotse’.

Umuringa Jessica [Nimero 37]: Yavuze ko afite impano mu gushushanya akoresheje amarangi. Yakoze igishushanyo kigaragaza uko izuba rirasa.

Uwimana Marlene [Nimero 69]: Yavuze ko asanzwe afite umukandara wa ’marron’ muri karate, avuga ko ari iya Gatandatu muri karate, ko nyuma yayo hakurikiraho umukandara w’umukara.

Uyu mukobwa yabanje kubwira bagenzi be amategeko agenga umukino wa karate, amazina bakoresha n’ibindi birimo gukina utambaye inkweto.

Yerekanye tekinike zitandukanye zikoreshwa muri uyu mukino, uko ushobora kwitabara watewe n’ibindi.

Kazeneza Marie Merci: Yagaragaje impano mu gutaka yifashishije imitako ya Kinyarwanda inyuranye, akoresha amarangi n’imitako imeze nk’amasaro. Yatatse icupa rya Heineken, anagaragaza umutako umeze nk’ikirahure cyo kwireberamo.

Avuga ko ibyo byose yabyize mu gihe cya Covid-19 ubwo abantu basabwaga gukuma mu rugo.

Kelia Ruzindana: Yagaragaje impano mu gusiga ibirungo by’ubwiza (Make up), aho yifashishije mugenzi we aba ari we asiga ayo marangi yongera ubwiza.

Yavuze ko ibirungo by’ubwiza yakoreye mugenzi we, byoroheje bituma umuntu abona ko ntacyahindutse ku wabisizwe. Avuga ko yabyize yifashishije Youtube n’ahandi.

Umuhoza Emma Pascaline [Nimero 53]: Uyu mukobwa yagaragaje impano mu kubyina imbyino gakondo. Yifashishije indirimbo ‘Kanjongera injogi’ ya Intore Masamba, ubundi abyina Kinyarwanda, atega amaboko binyura bagenzi be.

Bahali Ruth: Uyu mukobwa asanzwe ari umusizi. Yagaragaje impano avuga umuvugo yatangiye agira ati “u Rwanda rwambyaye”.

Umuvugo we wubakiye ku irushanwa rya Miss Rwanda, intangiriro yaryo kuva mu 1993, kugeza ubwo rikomwe mu nkokora na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mukobwa yavuganaga ikiniga mu kumvukanisha umuvugo we. Akavuga ko nyuma y’ibihe by’umwijima, Miss Rwanda yongeye kubura umutwe guhera ku bwa Miss Kayibanda Mutesi Aurore kugeza uyu munsi ‘aho turi gushaka Nyampinga w’u Rwanda 2022’.

Mugabekazi Ndahiro Queen: Uyu mukobwa uhagarariye Intara y’Iburasirazuba muri Miss Rwanda yagaragaje impano ye mu ndirimbo ‘Ikizungerezi’ y’umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Intore Masamba.

Yagaragaje uburyo butandukanye ushobora kubyina imbyino gakondo.

Uwimanzi Vanessa [Nimero 70]: Yavuze ko afite impano mu kuvuga umuvugo, yifashisha bagenzi be bamuha ibyo bashaka ko yandikaho umuvugo. Bamwe bamusabye gukora umuvugo ku ‘gahinda’ n’ ‘urukundo’.

Yanditse umuvugo kuri izi ngingo zombi, hanyuma buri imwe ayikoraho umuvugo wihariye. Uwimanzi yasoje kuvuga umuvugo akomerwa amashyi na bagenzi be.

Ikirezi Musoni Kevine:
Uyu mukobwa yavuze ko ashaka kugaragaza impano ye agaragaza umuco Nyarwanda binyuze mu mbyino.

Ikirezi yahisemo kubyina yifashishije indirimbo yo mu bihe byo ha mbere izwi nka ‘Benimana’. Yishimiwe na bagenzi be binyuze mu ndirimbo yahisemo n’uburyo yaserutse.

Uwimana Jeannette: Uyu mukobwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yavuze ko ashaka kugaragaza impano abyina imbyino gakondo. Indirimbo ‘Ikizungerezi’ ya Masamba Intore n’iyo yifashishije mu kugaraagza impano ye.

Saro Amanda: Yavuze ko ashaka kugaragaza impano ye aririmba anicurangira piano. Yabanje gutera isengesho, avuga ko yifuza ko iri joro ryaba iryo gushimira Imana, kuko yizera neza ko buri kimwe cyose kibaho ku bushake bwayo.

Uyu mukobwa yaririmbye anicurangira indirimbo ‘Holy Spirit’ ya Meddy yaciye ibintu kuva mu myaka icyenda ishize. Iri mu ndirimbo zihimbaza Imana zakomeje izina ry’uyu muhanzi ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amanda yanaririmbye indirimbo ‘Ungirira ubuntu’ ya Meddy-Iri mu ndirimbo uyu muhanzi yahereyeho mu myaka 12 ishize mbere y’uko aba icyatwa mu muziki w’u Rwanda.

Uyu mukobwa yageraga hagati agasaba bagenzi be kuririmba nawe, akababaza niba hari uwiteguye gufatanya nawe kuramya Imana.

Asoje kuririmba bagenzi be bamukomeye amashyi n’akururu k’ibyishimo

Keza Maolithia
: Yagaragaje impano avuga umuvugo ushingiye ku bakobwa bose bari kumwe mu irushanwa. Mbere yo kuwuvuga, yavuze ko ‘twese turi abatsinzi kuko twabashije kugera hano’.

Mu muvugo we yifurije igihugu guhorana amahoro, yifuriza ishya n’ihirwe abakobwa bose bagenzi be.

Nshuti Divine Muheto: Yavuze ko ashaka kugaragaza impano mu gusiga ibirungo by’ubwiza (Make Up). Yasize ibirungo mugenzi byoroheje, abwira abakobwa bagenzi be kugerageza kubyikorera.

Keza Melissa [Nimero 28]: Uyu mukobwa yavuze ko ashaka kugaragaza impano abyina imbyino gakondo.

Yifashishije indirimbo ‘None Twaza’ y’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda Cecile Kayirebwa anyura benshi. Yari yambaye inshabure.

Uwikuzo Magnificat [Nimero 37]: Yagaragaje impano mu kumurika imideli.

Kalila Reila Franca: Yagaraje impano mu kubyina imbyino gakondo yifashishije indirimbo ‘Marebe’ yasubiwemo n’umuhanzi mu njyana gakondo Cyusa Ibrahim

Bahenda Umurerwa Alrette Amanda: Yagaragaje impano abyina imbyino gakondo yifashishije indirimbo ‘Ikizungerezi’ ya Intore Masamba. Iri mu ndirimbo z’uyu muhanzi zikuze.

Mutabazi Isingizwe Sabine [Nimero 38]:
Yafashe amaguru y’ipantalo ayashyira ku ikote, yakoze ikote ryanditseho ‘Ni wane’, yifashishije amatisi atandukanye akoramo ipantalo n’ibindi. Aha rugari buri wese ushaka ko azamukorera imyambaro.

Yavuze ko ibi yabyize yifashishije imbuga nkoranyambaga ariko kandi anigira ku bandi.




Reba hano uko bose bagaragaje impano zabo

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Knneth Gasana ukinira Patriots BBC yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda...

Wilson Kenneth Gasana ukinira ikipe y’Igihugu ya Basketball na REG BBC...
24 May 2022 0

Videwo y’umunsi : Miss Elsa yitabye urukiko

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi Iradukunda Elsa wabaye Miss...
24 May 2022 0

Inkweto Kanye West yagaragayemo yabaye urwenya ku abakoresha...

Umuhanzi ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe z’Amerika wamamaye nka...
24 May 2022 0

Umwuka mubi watangiye gututumba hagati ya Symphony Band na Ariel...

Umuhanzikazi ukunzwe n’abatari bake uzwi nka Ariel Wayz yagaragaje ko...
24 May 2022 0

Amwe mu magambo abakobwa banga kumva iyo bayabwiwe n’abakunzi...

Nkuko umuntu agira ikintu akunda gukora , kurya ni ibindi ni nako akunda...
23 May 2022 0

Bwa mbere Mama Sava yahishuye byinshi ku musore wigaruriye umutima...

Umunyana Annalisa wamenyekanye nka Mama Sava wamenyekanye muri firime...
23 May 2022 0