BET Awards 2025: Kendrick Lamar yegukanye ibihembo byinshi, Blue Ivy aratungurana
Yanditswe: Tuesday 10, Jun 2025

Umuraperi Kendrick Lamar umaze kubaka izina rikomeye mu muziki ku Isi, yegukanye ibihembo byinshi mu bya BET byatanzwe, naho umukobwa wa Jay-Z na Beyoncé, Blue Ivy aratungurana.
Ni mu bihembo byatanzwe ku wa Mbere, tariki 9 Kamena, hizihizwa imyaka 25 ibi bihembo bimaze bitangwa n’imyaka ya 45 BET muri rusange.
Umunyarwenya Kevin Hart ni we wayoboye ibi bihembo byahuje ibyamamare bikomeye mu muziki, sinema, televiziyo, ndetse no muri siporo. Byose bigamije kwishimira impano ziri guhindura umuco w’Abirabura no kuwuteza imbere.
Ubwo yari ayoboye ibi birori, Kevin Hart yatunguranye mu ijambo rye asaba ko Kanye West ataza kwemererwa kwinjira muri ibi birori.
Yifashishije filime yitwa ‘Sinners’ igaragaramo umugabo ujya gusaba icumbi mu rugo rw’umugore n’umugabo ari ‘vampire’, yamara kuruma abo asanze muri urwo rugo na bo bagahinduka nka we. Bihita bigira ingaruka ku bantu benshi baza na bo bakabaruma.
Kevin Hart yabaye nk’ukura telefoni mu mufuka, ayireba nk’aho ari gusoma ubutumwa. Arangije ati “Yooo, ni Kanye. Ngo ari hanze, aravuze ngo ategereje ko hari umuntu umutumira ngo yinjire. Twese twabonye ‘Sinners’, ntimumwinjize aha rwose, ataza kurwana, ataza kongera kurwana na Playboi Carti, ndababuriye.”
Kendrick Lamar ni we wegukanye ibihembo byinshi muri BET Awards, birimo icya Album y’Umwaka cyahawe ‘GNX’ yashyizwe hanze mu mwaka ushize, ahabwa icy’Umuhanzi mwiza w’Umugabo mu njyana ya Hip Hop, icy’Amashusho y’indirimbo y’Umwaka yabaye ‘Not Like Us’, ndetse n’icy’Indirimbo nziza yahuriyemo abarenze umwe cyahawe ‘Luther’ yafatanyije na SZA.
Yongeyeho kandi no gusangira igihembo cya ‘Video Director of the Year’ n’umufatanyabikorwa we Dave Free.
SZA yabaye Umuhanzikazi mwiza wa R&B/Pop, Chris Brown atwara Igihembo cy’umuhanzi mwiza wa R&B/Pop mu bagabo, naho Future na Metro Boomin batwara Best Group, igihembo gihabwa Itsinda ry’Umwaka. Aba bagabo babikesha album yabo y’indirimbo zakunzwe cyane ku bitangazamakuru no mu tubyiniro bise ‘We Don’t Trust You’.
Leon Thomas yabaye Umuhanzi Mushya w’Umwaka” mu gihe Doechii yabaye Umuhanzikazi mwiza wa Hip Hop.
Ubwo Doechii yakiraga igihembo cye, yavuze ku kibazo cy’abimukira gikomeje kurikoroza muri Amerika, ndetse cyatumye mu Mujyi wa Los Angeles wabereyemo ibi birori hari kubera imyigaragambyo.
Ati “Nubwo nishimiye cyane iki gihembo, nshaka kugira icyo mvuga ku biri kubera hano hanze y’inyubako. Hari ibitero bikabije bitera ubwoba imiryango yacu, byose bikorwa mu izina ry’itegeko n’umutekano.”
Yongeyeho ati “Trump ari gukoresha ingabo z’igihugu ngo ahangane n’imyigaragambyo. Ndabinginze, mubitekerezeho, ni ubuhe bwoko bw’ubutegetsi bwifashisha ingabo buri gihe iyo abaturage baharaniye uburenganzira bwabo bakigaragambya? Ndavugira Abirabura, abakomoka muri Amerika y’Amajyepfo, abihinduje ibitsina n’abantu bo muri Gaza. Twese dukwiye kubaho twizeye ejo hazaza, aho kugira ngo tubane n’ubwoba.”
Abandi begukanye ibihembo barimo Summer Walker wahawe igihembo cya ‘BET Her Award’ kubera indirimbo ye yise ‘Heart of a Woman’ yuzuyemo amarangamutima yageze ku mitima ya benshi.
Ku nshuro ya mbere Ayra Starr wo muri Nigeria yegukanye igihembo cya BET Award. Uyu muhanzikazi w’imyaka 22 ubarizwa muri Mavin Records yegukanye igihembo cya “Best International Act”.
Ni icyiciro yari ahuriyemo na Black Sherif muri Ghana, Joé Dwèt Filé na SDM bo mu Bufaransa, Rema wo muri Nigeria na Tyla na Uncle Waffles ba Afurika y’Epfo.
Mu ndirimbo zihimbaza Imana, igihembo cya Dr. Bobby Jones Best Gospel/Inspirational Award cyahawe GloRilla, Kirk Franklin na Maverick City Music kubera indirimbo yabo bise ‘Rain Down on Me’.
Cynthia Erivo yabaye Umukinnyi Mwiza wa filime mu bagore, naho Denzel Washington yongera kwandika izina rye mu mateka aba Umukinnyi Mwiza wa filime mu bagabo.
‘Luther: Never Too Much’, ivuga ku buzima bw’icyamamare Luther Vandross, ni yo yegukanye igihembo cya ‘Filime Nziza y’Umwaka’.
Blue Ivy Carter w’imyaka 13, umukobwa wa Beyoncé na Jay-Z ni we wahawe igihembo cya YoungStars Award. Iki kikaba ari igihembo gihabwa umwana ukiri muto utanga icyizere cyo kuzakora ibidasanzwe mu myidagaduro muri Amerika.
Umuhanzikazi Mariah Carey yahawe icyubahiro muri BET Awards 2025, aho yahawe igihembo cya ’Ultimate Icon Award’ ndetse kinaba igihembo cye cya mbere ahawe muri ibi bihembo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *