skol

Beyonce na Jay Z berekanye amafoto y’impanga zabo ku nshuro ya mbere mu gitaramo

Yanditswe: Thursday 07, Jun 2018

Umuhanzi Jay Z n’umugore we Beyonce bashyize hanze amafoto agaragaza abana b’impanga baherutse kubyara Rumi na Sir Carter mbere yo gutangira uruhurirane rw’ibitaramo bagiye gukora hirya no hino ku isi.

Beyonce na Jay Z bagaragaje amafoto bateruye abana babo b’impanga aho bamwe mu bitabiriye igitaramo cyabo mu mujyi wa Cardiff bishimye cyane ndetse babakomera amashyi.

Muri aya amafoto yashyizwe hanze,yaba Beyonce na Jay Z buri wese yari afashe aba bana bombi.

Beyonce ari kugenda yamamaza zimwe mu ndirimbo ziri kuri muzingo aherutse gusohora witwa Lemonade.

Beyonce na Jay Z babyaye impanga muri Kamena umwaka ushize ndetse bakomeje kugira ibanga aba bana babo,umwaka urinda urangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa