Beyonce yahishuye icyamugabanuye ibiro bigera kuri 20 kirimo n’ibiryo
Yanditswe: Wednesday 03, May 2023

Beyoncé Giselle Knowles-Carter umuririmbyikazi w’icyamamare ku Isi , yatangaje idyo afata kugirango agire ubuzima buzira umuze, ndetse biri no mubyamugabanuye ibiro bigera kuri 20.
Indyo idasanzwe ya Beyonce, irakemangwa n’impuguke nyinshi, ndetse n’ishyirahamwe ry’Abongereza ryita ku mirire n’ubuzima, ryaburiye abantu ko iyi mirire y’uyu muririmbyi rurangiranwa, ishobora guteza akaga ku buzima bwa muntu.
Beyonce yatangaje indyo yatumye atakaza ibiro 20[Getty Images]
Nyuma yo kubyara impanga ze, Beyonce yahisemo gukurikiza gahunda y’imirire yatumye atakaza ibiro 20, nyuma yo gupima ibiro birenga 100.
Iyo ndyo ya Beyonce, ishingiye kuri gahunda yo kurya ibikomoka ku bimera byose hamwe mu minsi 22, hamwe n’inindi biryo bitandukanye bikomoka ku mboga.
Beyonce yashyize aya makuru ahagaragara agira ati: “Kugira ngo ngere ku ntego yanjye, ndimo kugendera kure ikitwa umugati, nta karbasi, nta sukari, nta mata, nta nyama, nta mafi, nta nzoga, kandi nshonje!”.
Hagati aho, inzobere mu by’imirire, Daniel O’Shaughnessy, yatangarije elnacional.cat ko iyi ndyo ishobora guteza akaga kubera ko ituzuye. Avuga ko ituzuye, kuko ngo itanga karori 1400 ku mubiri w’uyifata, igipimo gito ugeranyije na kirori imibiri y’abantu benshi iba ikeneye.
Benshi mu bahanga bo mu isi y’imirire, bagiriye abantu inama yo kwitondera indyo zifatwa n’ibyamamare bimwe na bimwe, kuko zishobora kuba atari nziza kuri buri wese.
Beyoncé ni umwe mu baririmbyi bihagazeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haba mu kugira igikundiro, imitungo n’ibindi bitandukanye. Ubwamamare bwe abukesha ubuhanga mu miririmbire, ikimero ndetse no kuba yarashakanye na Jay-Z uri mu baraperi batunze amafaranga menshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *