Umuraperi w’icyamamare Jay-Z yakoze igikorwa cyihariye cyo gushyigikira umukobwa we Blue Ivy Carter, aho yatangiye gutereka umusatsi agamije kumufasha kwiyakira no kwishimira imiterere y’umusatsi we.
Mu kiganiro giherutse gutangwa na Beyoncé mu kwamamaza ibikorwa by’uruganda rwe rwita ku musatsi rwa Cécred, yavuze ko Blue Ivy akiri muto, hafi y’imyaka itanu, yigeze kugira ikibazo cyo kutanyurwa n’imiterere y’umusatsi we.
Beyoncé yasobanuye ko ubwo uwo mwana yabigaragarizaga se, Jay-Z yahisemo gutangira gutereka umusatsi kugira ngo amwereke ko bafite imiterere isa kandi ko nta mpamvu yo kuwuterwa ipfunwe. Uwo muhanzi yavuze ko icyo cyemezo cyari kigamije gufasha umukobwa wabo kwigirira icyizere no gukunda uko yaremwe.
Yagize ati ko bifuzaga ko Blue Ivy akura yumva ko ubwiza bwe burimo n’imiterere y’umusatsi we, bityo akawemera kandi akawishimira.
Beyoncé na Jay-Z babarirwa mu byamamare bikomeye cyane mu ruganda rw’imyidagaduro ku rwego mpuzamahanga. Aba bombi bashyingiranywe mu mwaka wa 2008 nyuma y’igihe kinini bakorana mu muziki no mu bindi bikorwa by’ubucuruzi.
Jay-Z azwi cyane nk’uwashinze Roc Nation, imwe mu nzu zikomeye zifasha abahanzi, mu gihe Beyoncé yakomeje kubaka izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Crazy in Love na Halo.
Umukobwa wabo Blue Ivy Carter yavutse mu 2012, maze agenda akurira mu muryango uzwi cyane ku isi. Nubwo akiri muto, yamaze kugaragara mu mishinga itandukanye y’ababyeyi be, harimo indirimbo Brown Skin Girl yakoranywe na Wizkid na SAINt JHN.
Uruhare rwe muri iyo ndirimbo rwamufashije kwandika amateka, aho yabaye umwe mu bana bato batsindiye igihembo cya Grammy Awards, ibintu byatumye atangira kumenyekana ku rwego mpuzamahanga akiri muto cyane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *