skol
fortebet

Beyonce yatengushywe n’imyambaro ye ubwo yari ku rubyiniro

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Sunday 15, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’icyamamare Beyonce yaraye atengushywe n’imyenda yari yambaye ubwo ibere rye ryasohokaga rikajya hanze ari ku rubyiniro mu gitaramo cya Coachella yari yahuriyemo n’abandi bahanzi bari bahuriye mu itsinda rya Destiny Child.

Beyonce n’abagenzi be barimo Kelly Rowland na Michelle Williams biyunze na Beyonce ku rubyiniriro gusa iki cyamamare nticyorohewe n’imyenda yacyo kuko rimwe mu mabere ryagiye hanze biba ngomba ko kiririmba cyigengesereye.

Nkuko amashusho yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje,Beyonce yabangamiwe bikomeye n’iyi myenda ye nyuma y’uko ibere rye rimucitse rikajya hanze,byatumye atongera kwirekura nkuko yabigenzaga mbere.

Benshi mu bakunzi ba muzika ntibitaye ku myenda ya Beyonce ahubwo bishimiye kongera guhura ku itsinda rya Destiny Child ryaherukaga guhura mu mwaka wa 2013.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa