skol
fortebet

Bianca wakoreraga Isibo Tv yasezeye agira icyo asaba abakunzi be

Yanditswe: Friday 06, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwamwezi Mugire wamenyekanye nka Bianca mu itangazamakuru by’umwihariko nk’umukozi wa Isibo Tv wari umenyerewe mu kiganiro Takeover yakoranaga na Mc Buryohe yatangaje ko atakibarizwa kuri iyi Tv asaba abakunzi be kumushyigikira mubyo azerekezamo mu minsi ya vuba.

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Mutarama 2023, nibwo Bianca abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, yamenyesheje abamukurikira ko atakibarizwa ku Isibo TV by’umwihariko mu kiganiro Takeover yakoraga.

Bianca yamenyesheje abamukurikira ko guhera tariki 1 Mutarama 2023 atakibarizwa ku Isibo TV.

Icyakora muri iyi nyandiko ntabwo yigeze ahishura niba agiye gukomereza mu kindi kinyamakuru, gusa yasabye abakunzi be kuzakomeza kumushyigikira muri gahunda agiyemo.

Amakuru ahari avuga ko Bianca agiye gusimburwa na Uwase Muyango Claudine wamenyekanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 aho yegukanyemo ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto kurusha abandi ndetse na nyuma akavugwa mu rukundo na Kimenyi Yves bamaze kubyarana umwana umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa