skol
fortebet

Bianca yahishuye uburwayi yahuye nabwo bwatumye atagaragara muri ‘Kigali Fiesta Live Concert’ yari kuyobora

Yanditswe: Thursday 08, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Uwamwezi Mugire wamaze kubaka izina nka Bianca yatunguwe n’uburwayi bwamubujije kwitabira igitaramo cya ‘Kigali Fiesta Live Concert’ yari yahawemo akazi ko kukiyobora.

Sponsored Ad

Benshi mu bari bakurikiranye iby’iki gitaramo batunguwe no kubura uyu mukobwa ku munsi wa nyuma ndetse bituma MC Buryohe akora akazi wenyine mu gihe bari bufatanye nk’ibisanzwe.

Ntabwo benshi bamenye icyari cyihishe inyuma y’ibura ry’uyu mukobwa mu gitaramo cya ‘Kigali Fiesta Live Concert’ cyabaye ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022.

Mu kiganiro na Igihe dukesha iyi nkuru, Bianca yavuze ko yahuye n’uburwayi atasobanukiwe bwatumye atabasha kwitabira iki gitaramo.

Ati “Urumva igitaramo kibura iminsi mike naje kugira ikibazo ndasarara ku buryo ntamenye icyabinteye. Niyo mpamvu mutabashije kumbona muri kiriya gitaramo.”

Bianca avuga ko icyatumye uburwayi bwe bumuyobera ari ukuntu yasaraye gusa nyamara nta kindi kintu yigeze arwara, icyakora ahamya ko kugeza ubu ari koroherwa.

Byari byitezwe ko Bianca ayobora igitaramo cya ‘Kigali Fiesta Live Concert’ cyari cyatumiwemo umuhanzi Joeboy uri mu bakomeye mu Nigeria.
Ni igitaramo ariko kandi cyagaragayemo abahanzi bakomeye mu Rwanda nka; Bruce Melodie, Christopher, Kenny Sol, Bushali, Chris Eazy, Bwiza na Element.

Nubwo yabuze ariko iki gitaramo cyaje kuyoborwa na MC Buryohe afatanyije na MC Anita Pendo bafatanyaga na DJ Phil Peter na DJ Shooter.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa