skol

BIHINDUYE ISURA! Ariel Wayz ashyize hanze ubutumwa bw’ibanga bwe na Juno Kizigenza

Imyidagaduro   Yanditswe na: NIYIGABA DC CLEMENT 5 January 2022

Ibintu bikomeje gufata indi ntera hagati y’abahanzi babiri b’abahanga bagezweho kandi baharawe na benshi mu Rwanda,Ariel Wayz ndetse na Juno Kizigenza.


Umwuka ukomeje kuba mubi hagati yabo ndetse buri munota hari gusohoka inkuru nshya kuri aba bahanzi bahakanye kenshi ko bakundana ariko mu itandukana ryabo bikaba bigaragara ko bitari ubushuti bwihariye gusa.

VIDEO: REBA UBUTUMWA BW’IBANGA BWA ARIEL WAYZ NA JUNO KIZIGENZA

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Uwayezu Ariel yafashe umwanzuro wo gushyira hanze bumwe mu butumwa bw’ibanga yagiranye na mugenzi we Juno.Ibi yabikoze nyuma yo kubwira abamukurikira ku rubuga rwa Twitter ko "Guceceka si ibintu byange"

Ni ubutumwa bukubiyemo ibyabaye mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, aho nko kuwa 27 Ukuboza umwaka ushize, uyu mukobwa yandikiye Juno amubaza aho aherereye undi akamusubiza ko ari mu buryohe bw’iminsi mikuru n’Umuryango we.

Wayz ahita agaragara nk’utishimiye iki gisubizo nuko ahita amubwira ko ahari ahazi ahubwo yareka gukomeza kumubeshya kuko "Bimbabariza Ibitekerezo n’Umutima".

Juno we akomeza gutsimbarara ndetse akemeza ko ari kumwe n’umuryango we.

Wayz yahise amusubizanya uburakari ko aho ari ahazi ndetse n’uwo bari kumwe ati " Uri I Gisenyi wowe nuwo mwahoze mukundana ’EX’ w’umudiyasipora"

Uku guterana amagambo kurakomeza kugeza Ariel amusabye ko babonana ako kanya, Undi nawe amusubiza ko bitashoboka ko ahubwo bazabonana kuwa Gatatu.

Ariel ahita amusubiza ko niba ataje ngo babonane ako kanya, ko nta yandi mahirwe azigera agira yo kongera kumubona. Kuri ubu butumwa Juno ahita amusubiza mu ijambo rimwe ati "Woow"






Mu gusoza ubutumwa, Ariel abaza mugenzi we niba koko ibyo barimo byari ibya nyabyo cyangwa kwari ukumukoresha mu nyungu ze muri Showbiz.

Ibi biri kuba mu gihe hashize iminsi itatu gusa Ariel wayz asohoye indirimbo ndetse na mugenzi we Juno akaba ari kwitegura gushyira hanze indi ndirimbo mu minsi ya vuba.

Author : NIYIGABA DC CLEMENT

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Itsinda rya Symphony Band ryasibishije indirimbo ya Ariel Wayz kuri...

Nyuma y’umunsi umwe Umuhanzikazi Ariel Wayz ashyize hanze indirimbo yise...
29 May 2022 0

Tanasha wabyaranye na Diamond yavuye mu kiganiro numujinya kitarangiye...

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Kenya uzwi ku izina rya Tanasha Dona...
29 May 2022 0

Kecapu yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we(AMAFOTO)

Mukayizera Jalia Nelly wamamaye nka Kecapu muri Filime y’uruhererekane...
28 May 2022 0

AMAFOTO:Abakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2022 bazamutse urutare rwa...

Bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda2022 bakomeje...
28 May 2022 0

Alyn Sano yagize icyo avuga ku mashusho yamugaragaje akata Cake iteye...

Bwa mbere Umuhanzikazi Alyn Sano avuze ku mashusho amaze iminzi acicikana...
27 May 2022 0

Briana wahoze ari umukunzi wa Harmonize akomeje kugirira ibihe byiza i...

Nyuma yo kubona Briana w’umunya Australia uheruka mu rukundo na Harmonize...
27 May 2022 0