skol
fortebet

Bijoux wo muri Bamenya yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi [Amafoto]

Yanditswe: Monday 20, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya bamenya ,yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi ”Bridal Shower” mu gihe yitegura kurushinga n’umuhanzi Lionel Sentore.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo ku cy’umweru tariki ya 19 Ukuboza nibwo umukinnyi wa Filime Munezero Aline uzwi cyane muri filime yuruhuhererekane ya Bamenya yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi n’urungano ndetse n’umuryango we ,nyuma yo kwambikwa impeta mu cyumweru gishize.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram Aline yasangije abamukurikira amafoto yerekana uko ibirori byangenze.

Kuya 10 Kanama 2021, nibwo Aline yatunguranye avuga amagambo akomeye agaragaza ko ari mu munyenga w’urukundo n’uyu muhanzi. Agira ati Ati “Gukunda ntacyo bimaze, igifite umumaro ni ugukundwa. Ariko ikiruta byose ni ugukunda ukanakundwa. Ndagukunda Lionel Sentore.

Lionel usanzwe uba ku mugabane w’u Burayi aho akorera akazi n’ibikorwa bya muzika mu Bubiligi, ubwo aheruka mu Rwanda yahamirije inyaRwanda ko umukunzi we yihebeye ari Aline Munezero. Aba bombi bakomeje kwerekana ko urukundo rugeze aharyoshye.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa