skol
fortebet

Bill Gates ari mu rukundo n’umukunzi mushya nyuma y’umwaka atandukanye n’uwari umugore we(Amafoto)

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuherwe wa kabiri ku Isi Bill Gates utunze akayabo ka miliyali 106 z’amadolari aryohewe mu rukundo n’umukunzi mushya witwa Paula Hurd nyuma y’umwaka atandukanye na Melinda French Gates bari bamaranye imyaka 27 barushinze ndetse banafitanye abana batatu.

Sponsored Ad

Nkuko People Magazine yabitangaje yavuze ko urukundo rwa Bill Gate na Paula Hurd rutunguranye kuko uyu muherwe mu 2021 akimara gutandukana na Melinda Gate yavuze ko atazongera kujya mu rukundo kuko atibona akunda undi mugore utari Melinda wamubyariye abana.

Amafoto ya Bill Gate yishimanye n’umukunzi we mushya Paula Hurd kandi akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse bashimangira ko urukundo ntaho ruhiriye n’imibare bitewe nuko Bill Gates yagaragaje ko agifite amarangamutima akunda ku myaka 67.

Bill Gates ubwo yahanaga gatanya na Melinda French Gates nyuma y’imyaka 27 bari bamaze babana yavuze ko nta wundi mugore azakunda nyuma y’uwamubyariye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa