skol
fortebet

Bill Gates atewe ishema n’umukobwa we washinze ‘business’ ye atamusabye ubufasha

Yanditswe: Monday 28, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Bill Gates, washinze Microsoft, yatangaje ko yishimiye kuba umukobwa we, Phoebe Gates, yarashoboye gutangiza ibikorwa bye bwite by’ubucuruzi adahanze amaso ubutunzi bwa Se.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 69 yavuze ibi mu gihe yavugaga uko yakiriye inkuru ubwo Phoebe w’imyaka 22 yamumenyeshaga ko agiye gutangiza ’business’ hamwe n’incuti ye bari bariganye muri Kaminuza ya Stanford, Sophia Kianni w’imyaka 23.

Abo bombi bafatanyije gushinga application yitwa ’Phia,’ ifasha abaguzi kubona uburyo bwo kugereranya ibiciro by’ibicuruzwa bishya n’ibyari byarakozwe ku mbuga zitandukanye z’ubucuruzi bwo kuri internet.

Mu kiganiro yahaye The New York Times cyasohotse ku wa 24 Mata 2025, Gates yaragize ati: "Naratekereje nti ‘Aya ni amahirwe make, agiye kuza ambaze amafaranga’." Yongeraho ko yatunguwe n’uko yifuzaga kwinjira mu isoko rikomeye ry’ubucuruzi bwo kuri internet, ati: "Ni isoko abantu benshi bagezemo ariko rikaba ryiganjemo ibigo bikomeye cyane."

Bill Gates, ubarirwa ku mwanya wa 13 ku rutonde rw’abakire ku isi nk’uko Forbes ibitangaza, afite umutungo ubarirwa muri miliyari 102.2 z’amadolari y’Amerika.

Gates afite abana batatu: Jennifer w’imyaka 28, Rory w’imyaka 25 na Phoebe w’imyaka 22, bose yabyaranye na Melinda French Gates, bahoze babana nk’umugabo n’umugore.

Nubwo afite umutungo uhambaye, Gates yigeze kuvuga ko abana be batazagabana umutungo we wose, kuko bazahabwa munsi ya 1% byawo, nk’uko aherutse kubibwira ’podcast Figuring Out with Raj Shamani’ ati: "Nasanze bitaba ari ukubagirira neza."
Ariko bitewe n’agaciro k’umutungo we, n’ubwo ari igice gito, buri mwana azahabwa amamiliyoni y’amadolari.

Mu kiganiro na The New York Times, Gates yemeye ko iyo Phoebe aza kumusaba inkunga, yari kumufasha.
Ati: "Nari kumufasha kubona amafaranga, ariko nkamushyiraho igitsure gikomeye, nkajya nkora igenzura kenshi kuri business ye, ibintu nari gusanga bigoranye cyane. Nari kuba mushyigikiye, ariko nshidikanya niba byari kuba ari byo. Amahoro ni uko ibyo bitabaye."

Phoebe na Sophia batangiriye ku 100,000$ bahawe na Soma Capital, banabona 250,000$ yaturutse muri gahunda ya Stanford ishyigikira imishinga y’iterambere ry’imibereho myiza.

Nyuma yo kunyura mu nzira y’inzitane, bahuye n’imbogamizi y’uko abantu benshi banze kubafasha, ariko nyuma babona indi nkunga ya 500,000$ yatanzwe n’abashoramari b’indashyikirwa.

Phoebe yavuze ko nyina, Melinda, yamushishikarije gukomeza urugendo rwe atagendeye ku bufasha bw’ababyeyi, avuga ati: "Yabibonyemo amahirwe yo kunyigisha kwihangana no kwakira gutsindwa."

Kugira ngo atsinde, Phoebe yashyigikiwe n’abantu batandukanye b’inzobere barimo Kris Jenner, Sara Blakely washinze Spanx na Joanne Bradford wahoze ari Perezida wa Honey.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa