skol
fortebet

Bimwe mu bintu abakobwa badakunze kuvugishaho ukuri

Yanditswe: Saturday 21, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abantu benshi usanga hari ibintu usanga bafata nk’ibanga ryabo kuburyo bigorana kuba yakuwira ukuri bitewe nicyo umubajije, hari ibintu bimwe igitsina gore gihuriraho kuburyo bigoye kubona ukubwiza ukuri kuri iyo ngingo.

Sponsored Ad

1.Imyaka

N’ubwo bisa n’ibitiyubashye kubaza umugore cyangwa umukobwa imyaka ye, hafi ya bose mu bayibazwa barayigabanya kuko gusaza ntibiryohera abagore n’abakobwa. Nunahura n’umusore uzamubwire ko yashaje, ariko ku bagore ho, hari n’ufite imyaka myinshi wakwita umukecuru mukagerana kure. Si ibyo kwemerwa gutyo gusa rero mu gihe hagize umugore cyangwa umukobwa ukubwira imyaka afite, kuko ni bacye cyane bakubwiza ukuri.

2. Umubare w’abasore bakundana

Abakobwa nibo bakunze guhura n’umubare munini w’ababasaba urukundo kandi ntibajya bihutira gusubiza ko bidashoboka bityo bigatuma bagira inshuti nyinshi kandi buri imwe izi ko ari yo mwami w’umutima. Mu rwego rwo kwirinda kugira abo batakaza mu gihe batarabona ababajyana cyangwa se kuba bakwisenyera bahitamo kubeshya umubare w’abasore bigeze kuba inshuti.

3.Impamvu z’ugutandukana

Mu gihe umugore cyangwa umukobwa afite umukunzi batandukanye, ntibiba byoroshye ko yavugisha ukuri ku mpamvu yabiteye kuko ahanini baba banga ko byamugusha mu kundi gutandukana.

4. Ibijyanye n’imitungo

Abagore n’abakobwa bakunze kubeshya ku bijyanye n’umutungo kandi inshuro nyinshi babeshya bavuga ko ari nta kintu bafite. Iki cyo ariko akenshi bakibeshya mu rwego rwo kugirango abagabo cyangwa abasore bakundana batavaho bivumbura ko barushwa imitungo cyangwa se bakaba bakwanga kubitaho no kugira ibyo babagurira bumva ko babyishoboreye.

5. Imiterere y’akazi

Bitewe n’uko akazi umuntu akora kagaragaza byinshi ku gaciro ke mu muryango ndetse n’imimerere ye, akenshi usanga abagore bakunda gutaka akazi bakora bagerageza kumvikanisha buryo ki ari keza, gakwiriye,…mu rwego rwo kumvikanisha ko bashoboye kandi ari abo kwizerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa