skol

Bimwe mu bintu abantu benshi bakunze kwibeshyaho iyo bari murukundo

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 10 May 2022

Abantu benshi bakunze gukomereka bari mu rukundo bitewe nuko hari ibyo baba bateganya kubona ntibabibone ariko na none usanga akenshi biterwa no kwibeshya ko urukundo ari paradizo ugasanga bateganya guhura n’ibyiza gusa ibibi byaza ntibabashe kubyakira.


Urubuga sitefeminin.com rugaragaza ibintu 4 usanga abantu bibeshya cyangwa se batekereza uko bitari ku rukundo. Ibyo bintu ni ibi bikurikira:

1.Kumva ko uwo muri kumwe mu rukundo mugomba guhuza imiterere, imyumvire n’ibibashimisha

Ibi ngo usanga benshi babyibeshyaho ariko burya ngo si ko biri kuko uwo mukundana ntabwo aba agomba kuba impanga yawe cyangwa se fotokopi yawe, byanze bikunze hari byinshi uzasanga mudahuriyeho gusa ariko ngo icyo ugomba kumenya ni uko mugomba koroherana no kuzuzanya, mugahurizamo hagati, ibyo utazi neza we ashobora kuba abizi akagufasha, niba afite ibyo akunda atari byo ukunda mugomba gushakisha bimwe na bimwe muhuriraho ubundi umwe akagenda yishimira n’ubuzima bwe bwite akagira ubwigenge.

2.Kwibwira ko niba ugihura n’umuntu, uburyo yakwitwayeho n’imico yakweretse bihita bikwereka ko yagukunda urukundo rw’ukuri cyangwa se ko yakuryarya

Ibi ngo usanga abantu benshi babyibeshyaho kuko ngo urukundo nyakuri ntushobora kurubona k’umuntu muhuye bwa mbere kuko uko akwiyeretse atari ko ashobora kuba ameze. Ushobora kubona umuntu agufitiye urukundo nyakuri ariko ntubashe guhita ubibona bitewe n’uburyo yarezwe, aho yabaye, uko ateye n’ibindi, hanyuma hakabaho n’abandi usanga bahita bashyuha cyane nyamara ari indyarya cyangwa se bakubeshya bitewe n’inyungu bo bifitiye nyamara urukundo ntarwo.

3. Kwibwira ko urukundo nyakuri buri gihe rutera umunezero

Iki ngo usanga ari ikintu abantu bibeshya aho usanga niba umuntu yagiranye ikibazo n’umukunzi we atangira gutekereza ko nta rukundo amufitiye n’ibindi bitekerezo binyuranye ariko ngo si ukuri kuko ntazibana zidakomanya amahembe, umwe ashobora gukosereza undi ahubwo ikikubwira ko agukunda urw’ukuri ni uko akwihanganira mu makosa nawe ukamwihanganira, mukumvana ndetse mukanababarirana kandi ntimurwarirane inzika.

4.Kwibeshya ko utazigera na rimwe urwanira cyangwa se uharanira kubona uwo ukunda, kwiyumvisha ko uwawe ahari kandi ko uzamubona bitakugoye

Ibi ngo si ukuri kuko kubona umukunzi bisaba n’uruhare rwawe kuko bisaba ko ushakisha umuntu ufite urukundo kandi ariko mukanahuza muri byinshi kugira ngo mubashe gufatanya urugendo rw’urukundo mutanyuranya. Naho niwibwira ko uziyicarira umukunzi nyakuri akakwizanira ngo rwose uzasanga waribeshye cyane.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Menya Impamvu ikomeye yatumye urubanza rwa Miss Elsa rushyirwa mu...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi nibwo Ahagana saa...
24 May 2022 0

Knneth Gasana ukinira Patriots BBC yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda...

Wilson Kenneth Gasana ukinira ikipe y’Igihugu ya Basketball na REG BBC...
24 May 2022 0

Videwo y’umunsi : Miss Elsa yitabye urukiko

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi Iradukunda Elsa wabaye Miss...
24 May 2022 0

Inkweto Kanye West yagaragayemo yabaye urwenya ku abakoresha...

Umuhanzi ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe z’Amerika wamamaye nka...
24 May 2022 0

Umwuka mubi watangiye gututumba hagati ya Symphony Band na Ariel...

Umuhanzikazi ukunzwe n’abatari bake uzwi nka Ariel Wayz yagaragaje ko...
24 May 2022 0

Amwe mu magambo abakobwa banga kumva iyo bayabwiwe n’abakunzi...

Nkuko umuntu agira ikintu akunda gukora , kurya ni ibindi ni nako akunda...
23 May 2022 0