skol
fortebet

Bimwe mu byavugiwe mu muhezo mu rubanza rwa Prince Kid byagiye hanze

Yanditswe: Friday 13, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 13 Gicurasi Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko ISHIMWE Dieudonne ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ko urubanza rwe rubera mu muhezo.

Sponsored Ad

Ibi byatumye benshi babyibazaho mugihe na Prince Kid n’Umunyamategeko we yifuzaga ko bibera ku mugaragaro abanyarwanda bose bahari.

Amakuru dukesha Umuseke nuko Imbere mu Rukiko hakinwe amajwi yumvikanyemo ISHIMWE Dieudonne aganira mu buryo bwo gutereta uwaje kuba Miss Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto ariko “Prince Kid” n’Umunyamategeko we, Me Nyembo Emeline bayahakanye bavuga ko ari “amajwi yacuzwe” yumvishwa abantu kugira ngo bamwangishe muri rubanda.

iki Kinyamakuru kivuga ko Nyuma y’amasaha abiri umuhezo wamaze, ISHIMWE Dieudonne bita “Prince Kid” Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa iminsi 30 by’agateganyo ngo iperereza rikomeze, ndetse ntashyire igitutu ku batangabuhamya ariko Prince Kid agasaba kurekurwa akaburana ari hanze.

Umuseke uvuga ko nyuma y’impaka ku mpande zombi umucamanza yategetse ko urubanza ruzasomwa ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi, 2022 saa cyenda z’amanywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa