skol
fortebet

Birahebuje kukugira Inshuti magara nkunda! Umugore wa Riderman yavuze ibigwi umugabo we bamaze imyaka 6 babanye

Yanditswe: Monday 16, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi tariki ya 16 Kanama nibwo umuryango w’umuraperi Riderman na Agasaro Nadia Farid bizihije imyaka 6 bamaze babanye nk’umugore n’umugabo, Nadia yashimgiye umubano mwiza n’urukundo umgabo we yamuhaye .

Sponsored Ad

Riderman na Miss Agasaro Nadia Farid basezeranye imbere y’amategeko ku itariki ya 24 Nyakanga 2015 mu Murenge wa Kigarama ho mu Karere ka Kicukiro, bakurikizaho gusezerana imbere y’Imana nyuma y’ibyumweru bigera kuri bitatu muri Paruwasi ya Kicukiro ku gicamunsi cyo tariki ya 16 Kanama 2015.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram , Agasaro Nadia yashimiye umugabo we Gatsinzi Emery Uzwi ku izina [Riderman] mu butumwa bwuzuye amarangamutima n’urukundo rwinshi.

Agize ati ’’Imyaka ibaye itandatu tubaye umwe imbere y’Imana n’abantu, Riderman ibaye itandatu umpa urukundo rw inshi bidasanzwe birahebuje kukugira nshuti magara nkunda. Imana yabumbiye umunezero wanjye wose muri wowe maze igihe kigeze Ihuza inzira zacu mu buryo bwayo dore ko Ikora ukwayo Reka nyishimire kuko yakabirije inzozi zanjye muri wowe ubuzima bwange bw’iteka. Uzi ibyo ndi kuvuga.


Imana izaduhe kuzarambana kugeza twuzukuruje amashimwe ku Mana yo ikomeje kurinda isezerano ryacu nzagukunda urudasaza kuko wankunze urudasanzwe ndagukunda n’umutima wange wo. mu ruhande rwawe hari ibyiza gusa".


Imfura ya Riderman yabyaranye na Miss Agasaro Nadia

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa