Birangiye bakoze indirimbo zisa! Rurageretse hagati ya Symphony Band na Ariel Wayz(VIDEO)
Yanditswe: Friday 27, May 2022

Nyuma y’uko istinda rya Symphony Band risimbuza Ariel Wayz Bwiza mu ndirimbo bari barakoranye ’Nkomeza’ bise My Day nyuma y’umunsi umwe igiye hanze Ariel Ways nawe ahise ayisohora ifite rya zina rya mbere Nkomeza ariko amagambo arasa neza.
Hashize iminsi umuhanzikazi Ariel Wayz atangaje ko atiteguye guhomba indirimbo’Nkomeza’ yakiranye n’itsinda rya Symphony Band mu gihe iri Tsinda ryo ryamusimbuje Umuhanzikazi witwa Bwiza uri mubagezweho muri iyi minsi mu ndirimbo bahinduriye izina bakayita ’My Day’.
Nyma yuko ibi bitangazwa abantu benshi bakomeje kwibaza ikibazo cyaba kiri hagati ya Symphony Band na Ariel Ways.
Mu kiganiro Symphony iherutse kugirana n’inyarwanda bavuze ko nta kindi kibazo bagiranye na Ariel Ways uretse kuba baragiye bahana gahunda kunshi zo kunoza indirimbo bakayisohora ariko akabura bavuga ko byagiye bibaho ishuro nyinshi rimwe na rimwe bakanahurira nkahantu bakahava bemeranyije umunsi wo gukora nabwo akabatenguha.
Bakomeza bavuga ko atari yo ndirimbo ya mbere bamukuyemo ariko zose byagiye biterwa no kubura kwa Ariel Wayz baza gusanga nta yandi maherezo.
Nyuma y’umunsi umwe iri tsinda risohoye ’My Day’ bakoranye na Bwiza Ariel Wayz nawe ahise asohora ’Nkomeza’ idafite aho itandukaniye na My Day uretse kuba bidahuje amazina gusa.
Ni ibintu bikomeje gutangaza benshi kuko bisa nkaho ari uguhimana.
My Day ya Symphony Band bafatanyije na Bwiza
Nkomeza ya Ariel Ways
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *