skol

Biravugwa ko Rihanna na A$AP Rocky bamaze gukora ubukwe mu ibanga rikomeye[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 6 May 2022

Umuhanzikazi Rihanna yagaragaye bitunguranye mumashusho y’Indirimbo nshya ya A $ AP Rocky yitwa D.M.B biri kuvugwa ko bamaze gukora ubukwe mu ibanga rikomeye.


Mu mashusho y’indirimbo nshya ’D.M.B’ y’umuraperi A$AP Rocky imaze amasaha agera ku icyenda igeze hanze ,igaragaramo umukunzi we Rihanna bitegura kwibaruka imfura ye ndetse harimo agacye kavuga ngo “Merry me” bishatse kuvuga ko ashaka ko babana akaramata .

Muri aya mashusho yavugishije abatari bacye, atangira yerekana uko Rihanna na A$AP Rocky bakundanye kugeza igihe urukundorwabo rukomereye maze A$AP Rocky agasaba Rihanna ko bashyingiranywa maze Rihanna nawe akemera.

Ikinyamakuru Hollywood Life cyatangaje ko mu mashusho y’indirimbo D.M.B, A$AP Rocky asaba Rihanna ko babana mu buryo budasanzwe aho yambaye zahabu mu menyo zanditseho ’Will You Marry Me’ maze Rihanna nawe akamwenyura amwereka zahabu afite mu menyo zanditseho ’I Do’, amugaragariza ko yemeye ko babana.

Ntibyatinze kuko aba bombi bahise bakora ubukwe, mu myambaro itamenyerewe ku bageni dore ko Rihanna yari yambaye ikanzu itukura n’ivara mugihe hamenyerewe ko umugeni yambara ikanzu y’umweru.

Hollywood Life ikomeza ivuga ko aya mashusho yatumye benshi bavuga ko Rihanna yakoze ubukwe na A$AP Rocky, mugihe abandi bari kuvuga ko ibyo bakoze byari ukuryoshya amashusho y’uyu muraperi batari bakomeje.

Ikindi kihariye cyagaragaye muri aya mashusho ni uko umuhanzikazi Rihanna yagaragaye adatwite, bivuga ko aya mashusho yafashwe atarasama ari nabyo byateye benshi gukeka ko Rihanna na Rocky baba barakoze ubukwe mu buryo bw’ibanga ntibabitangaze.

Kugeza ubu impande zombi yaba ari A$AP Rocky wasohoye aya mashusho cyangwa Rihanna, ntawuremeza niba koko ubukwe barabukoze cyangwa byari amashusho.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Videwo y’umunsi : Miss Elsa yitabye urukiko

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi Iradukunda Elsa wabaye Miss...
24 May 2022 0

Inkweto Kanye West yagaragayemo yabaye urwenya ku abakoresha...

Umuhanzi ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe z’Amerika wamamaye nka...
24 May 2022 0

Umwuka mubi watangiye gututumba hagati ya Symphony Band na Ariel...

Umuhanzikazi ukunzwe n’abatari bake uzwi nka Ariel Wayz yagaragaje ko...
24 May 2022 0

Amwe mu magambo abakobwa banga kumva iyo bayabwiwe n’abakunzi...

Nkuko umuntu agira ikintu akunda gukora , kurya ni ibindi ni nako akunda...
23 May 2022 0

Bwa mbere Mama Sava yahishuye byinshi ku musore wigaruriye umutima...

Umunyana Annalisa wamenyekanye nka Mama Sava wamenyekanye muri firime...
23 May 2022 0

Umuhanzikazi Fille Mutoni yasubiranye n’umugabowe Mc Kats nyuma y’igihe...

Umuhanzikazi ukorera umuziki we mu Gihugu cya Uganda uzwi nka Fille Mutoni...
23 May 2022 0