skol

Bishop Gafaranga agiye kuburana ku bujurire

Yanditswe: Monday 07, Jul 2025

featured-image

Nyuma yo gukatirwa iminsi y’agateganyo ngo hakomeze gukorwa iperereza ku byaha acyekwaho, Bishop Gafaranga agiye kuburana ku bujurire yahise atanga nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo.

None ku wa 07/07/2025, Bishop Gafaranga agiye kuburana ku bujurire yatanze nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agetaganyo agahita ajya gufungirwa i Ririrma. Gafaranga arajuririra ku rukiko rwisumbuye rwa Gasabo i Rusororo.

Ku wa 23 Gicurasi 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera rwategetse ko Habiyambere Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi.

Ubushinjacyaha bushinja Bishop Gafaranga icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe. Ibi byaha ashinjwa kubikorera umugore we, Annette Murava.

Ubwo yageraga mu rukiko ku wa 22 Gicurasi, Ubushinjacyaha bwerekanye ibimenyetso birimo raporo y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze igaragaza ko bombi bagiranaga amakimbirane, ndetse na raporo ya muganga igaragaza ko Murava afite agahinda gakabije katurutse ku ihohoterwa.

Ubushinjacyaha kandi bwasobanuye ko Murava yakubiswe na Bishop Gafaranga tariki ya 19 Mata, bishimangirwa n’igikomere afite ku ijosi ndetse no kuribwa mu nda.

Nyamara n’ubwo bimeze bityo, hashize iminsi Annet Murava akora ibiganiro bitandukanye avuga ko nta kibazo afitanye n’umugabo we Bishop Gafaranga ndetse ko amukumbuye. Mu minsi ishize, yanashyize hanze indirimbo yise ‘Ku musozi’ yakoranye n’umugabo we Bishop Gafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa