skol
fortebet

Bitunguranye Weasel yasibye ubutumwa yari yandikiye Sandra Teta

Yanditswe: Friday 04, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi uri mu bakomeye mu Gihugu cya Uganda Weasel Manizo yatunguranye ubwo yasibaga ubutumwa yari yandikiye Sandra Teta babyaranye abana babiri amwifuriza isabukuru y’amavuko.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022 nibwo Teta Sandra yizihiza isabukuru y’amavuko. Weasel bamaze kubyarana abana babiri ari mu ba mbere bifurije uyu mugore isabukuru nziza.

Mu magambo ye Weasel yagize ati “Isabukuru nziza rukundo rwanjye […] ndagukunda wowe uzaba umugore wanjye mu minsi ya vuba.”

Ni ubutumwa Weasel yashyize kuri Instagram ye, ariko mu buryo butunguranye mu gitondo cyo kuri uyu munsi w’amavuko w’uyu mukobwa bwaje gusibwa.

Nta mpamvu iyo ariyo yose yo gusiba ubu butumwa yavuzwe, icyakora kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru bwari bwakuweho.

Weasel na Teta Sandra batangiye gukundana mu 2018 ubwo uyu mukobwa yari yimukiye muri Uganda ari naho yakoreraga.

Muri uyu mwaka, nibwo umwuka wabaye mubi mu rugo rwabo ndetse benshi bashinja uyu mugabo guhohotera Teta Sandra.

Kuva ubwo abantu banyuranye barahagurutse basaba Leta y’u Rwanda n’iya Uganda gutabara Teta Sandra byibuza agataha mu Rwamubyaye.

Kuva muri Kanama 2022 Teta Sandra ari kubarizwa i Kigali, aho yatahanye n’abana yabyaranye na Weasel.

Kuva yagera i Kigali, ntabwo Teta Sandra arashaka kuvuga ku mubano we na Weasel cyane ko wabaye mubi mu gihe bari bari gutegura ubukwe bwabo bwagombaga kuba mu mpera z’uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa