skol

BK Arena yuzuye ibyishimo mu gitaramo cya Shenseea na Mavado

Yanditswe: Sunday 04, Jan 2026

featured-image

Mu ijoro ryo ku wa 3 Mutarama 2026, abahanzi bakomeye baturuka muri Jamaica, Shenseea na Mavado, bakoze igitaramo cy’amateka muri BK Arena, cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki batandukanye.

Iki gitaramo cyafunguwe na DJ Makeda, wavangaga imiziki mu gihe abafana bari bakiri kwinjira muri BK Arena. Nubwo abitabiriye bari bakiri bake, yagerageje kubaha ibyishimo uko bishoboka kose.

Yakurikijwe na DJ Lamper, wari witwaje itsinda ry’ababyinnyi, agamije gususurutsa imbaga. Yafashe umwanya uhagije ashimisha abakunzi b’umuziki, afatanyije n’abari bayoboye igitaramo barimo Rock Try.

Nyuma ya DJ Lamper, umubare w’abari muri BK Arena wariyongereye cyane, hahita hahamagarwa Kivumbi King, nawe wasusurukije abakunzi be abinyujije mu ndirimbo ze zitandukanye. Yafatanyije n’abahanzi barimo Kenny K-Shot na Angel Mutoni, bahuriye ku rubyiniro mu ndirimbo zabo bafatanyije.

DJ Lamper yongeye gusubira ku rubyiniro asusurutsa imbaga yari imaze kuba myinshi, mbere yo guha umwanya itsinda ry’ababyinnyi riyobowe na Divine Uwa, ryamaze iminota itanu rishimisha abafana.

Nyuma y’itsinda ry’ababyinnyi, hahise hahamagarwa Shenseea, wahise yigaragaza ari kumwe n’abana bo muri Sherrie Silver Foundation, bakorana indirimbo imwe bishimirwa cyane. Nyuma yaho, yakomeje wenyine ku rubyiniro afatanyije n’ababyinnyi be babiri, bakomeza gutanga ibyishimo.

Mu mwanya yari afite, Shenseea yahamagaye abakobwa batandukanye bari mu bafana ngo bifatanye na we mu kubyina, barimo Amandah Darling na Mutoni Etania, umukunzi wa Joshua Baraka, n’abandi.

Nyuma yo gususurutsa imbaga, Shenseea yahamagaye ku rubyiniro abahanzi barimo Diez Dolla, wahawe amahirwe yo kwiyereka abakunzi b’umuziki, akurikirwa na Joshua Baraka wakiriwe n’ibyishimo byinshi.

Mu isaha yamaze ku rubyiniro, Shenseea yatanze umunezero udasanzwe ku bafana be.

Mavado ni we wasoje iki gitaramo. Nubwo hari bamwe mu bari muri BK Arena batari bamumenyereye, yashimishije cyane abakunzi b’umuziki we abinyujije mu ndirimbo ze zakunzwe.

Nyuma yo kumara isaha irenga ku rubyiniro, Mavado yashyize akadomo ku gitaramo, abantu bataha ahagana saa saba z’ijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa