Bobrisky uherutse kwihinduza umukobwa yatangaje ko yifuza kuryamana na Wizkid
Yanditswe: Friday 28, Apr 2023
Idris Okuneye wamenyekanye nka Bobrisky muri Nigeria nyuma y;uko yihinduje umukobwa yarahoze ari umusore yatangaje ko afite inzozi zo kuryamana n’umuhanzi Wizkid umaze kwigarurira imitima ya benshi.
Bobrisky uvugisha benshi ku mbugankoranyambaga cyane kubera uko yihinduje umukobwa ndetse akanitwara nkabo yongenye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko afite inzozi zo kuryamana na Wizkid.
Bobrisky yishashishije urubuga rwa Sinapchat yashyizeho ifoto ya Wizkid arangije arenzaho amagambo avuga ko amukunda cyane ariko ikirenze yifuza kuryamana nawe.
Mu magambo ye, yaranditse ati " Wizkid niwe muhanzi w’umusore muri Nigeria nakunze byo gupfa kuburyo mfite inzozi z’uko tuzakora imibonano mpuzabitsina."
Yakomeje yandika ati" Niwe muhanzi w’umusore wenyine nkunda cyane muri Nigeria, kandi mukunda kuva mu myaka myinshi ishize. Ariko nziko kubera ari Wizkid, ntabwo azatuma ntakaza ibitekerezo."
Ati" Mu byumweru bishize, twahuriye kuri Hotel Eko, kandi twari no ku igorofa imwe, ariko sinigeze nshaka cyane ko twabivuganaho. Simukurikira kuri Instagram cyangwa Snapchat, ariko ibyo ntacyo bitwaye, kuko nziko umunsi umwe tuzahura amaso ku maso nkamubwira ko mukunda cyane."
Guhera mu mwaka wa 2021 nibwo Bobrisky yihinduje umukobwa ndetse yibagisha na bimwe mu bice bigize umubiri we ku buryo utarigeze kumumenya mbere utabasha kumutandukanya n’abandi bakobwa.
Bobrisky mbere yahoze ari umuhungu birangira yihinduje umukobwa
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *