skol
fortebet

Bongeye kugaragara mu bihe byiza ! Diamond na Tanasha urukundo ni rwose

Yanditswe: Wednesday 29, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Tanzania, Global Publishers nyuma y’urwango nk’urw’amazi n’umuriro, Diamond Platnumz na Tanasha baba bariyunze ubu umubano wa bo umeze neza. Iki kinyamakuru cyatangaje ko Tanasha Donna yavuye muri Kenya ageze muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam yahitiye mu rugo rwa Diamond Platnumz. Hafashwe amashusho uyu mugore ari kumwe n’umuhungu we Naseeb Jr yabyaranye na Diamond bicaranye mu ntebe kwa Diamond. Nyuma y’uko amakuru agiye hanze byatangiye kuvugwa ko biyunze (...)

Sponsored Ad

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Tanzania, Global Publishers nyuma y’urwango nk’urw’amazi n’umuriro, Diamond Platnumz na Tanasha baba bariyunze ubu umubano wa bo umeze neza.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko Tanasha Donna yavuye muri Kenya ageze muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam yahitiye mu rugo rwa Diamond Platnumz.
Hafashwe amashusho uyu mugore ari kumwe n’umuhungu we Naseeb Jr yabyaranye na Diamond bicaranye mu ntebe kwa Diamond.

Nyuma y’uko amakuru agiye hanze byatangiye kuvugwa ko biyunze ndetse basubiye mu rukundo bikaba bivugwa ko baba barimo no gutegura ubukwe.

Umuhungu wa Diamond na Tanasha akaba yari amaze iminsi muri Tanzania aho yari yaragiye gusura se ndetse bakaba baranagiranye ibihe byiza, gusa andi makuru akavuga ko Tanasha yagiye gucyura umuhungu we.

Muri Gashyantare 2020 nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu Naseeb Jr, Diamond Platnumz ni bwo yatandukanye n’uwari umukunzi we ukomoka muri Kenya akaba n’umuhanzi, Tanasha Donna.

Nyuma yo gutandukana na Tanasha yagiye yumvikana mu itangazamakuru ashinja Diamond kumuca inyuma no kutamuha agaciro, ibi byagiye bikurikirwa n’andi magambo menshi arimo kuba Diamond Platnumz ntacyo ajya amufasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa