skol
fortebet

Branka wamenyekanye muri Filime zitandukanye zirimo ‘Three sisters’ yitabye Imana

Yanditswe: Thursday 09, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Branka Veselinović wamenyekanye mu gukina Filime n’amakinamico ndetse akaba ari we mukinnyi wa Filime wari ukuze kurusha abandi ku Isi yitabye Imana ku myaka 104.

Sponsored Ad

Ku wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023, nibwo uyu mugore wakinnye filime igihe kitari gito yitabye Imana.

Branka Veselinović yavutse mu gihugu cya Serbie mu mujyi wa Bečej, yatangiye gukina filime n’inkinamico mu 1936.

Mu myaka 80 yari amaze yari amaze kugaragara mu zirenga 50 naho ikinamico zo zigera ku 100. Yakinnye muri filime nka ‘Three sisters’ mu 1982, ‘The Serbian remake of classic medical’, ‘Emergency room’ mu 2014 n’izindi.

Mu 1980 Branka Veselinović yabaye ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), igihe cy’imyaka ine.

Branka Veselinović yashakanye n’umugabo we Mlađa Veselinović mu 1948 baza gufatanya kubaka ikigo gifasha abana bafite ubumuga, nyuma y’uko nta mwana bigeze babyarana mu myaka bamaranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa