skol
fortebet

Briana wahoze ari umukunzi wa Harmonize akomeje kugirira ibihe byiza i Kigali na Juno(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 27, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kubona Briana w’umunya Australia uheruka mu rukundo na Harmonize yishimanye n’umuhanzi Kevin Kade bikavugisha benshi yagaragaje ko uretse Kevin Kade ahubwo ari inshuti n’abahanzi Nyarwanda ubwo yari yishimanye na Juno Kizigenza umuhanzi uri mu bagezweho muri iyi minsi.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize amafoto agaragaza uyu mukobwa ari kumwe na Kevin Kade yacicikanye ku mbugankoranyambaga bivugisha benshi batekereje ko baba bari mu rukundo ariko Kevin Kade yirinda kugira icyo abivugaho avuga ko ari inshuti gusa kandi ko niyo baba bakundana atabivuga batabyumvikanye.

Briana yifashishije urukuta rwe rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa mu gihe cy’amasaha 24 yongeye kugaragaza ko uretse Kevin Kade ahubwo ari inshuti n’abandi bahanzi Nyarwanda mu ifoto yamugaragaje yahuje urugwiro n’umuhanzi uzwi nka Juno Kizigenza.

Hashize iminsi uyu mukobwa aje mu Rwanda aho yaje mu kiruhuko ndetse no kuhizihiriza ibirori by’isabukuru ye bitaramenyekana igihe bizabera nkuko byatangajwe n’inshuti ye ya hafi yaje asanga hano mu Rwanda.

Uyu mukobwa uheruka mu rukundo n’umuhanzi ukomeye ukomoka muri Tanzania uzwi nka Harmonize bivugwa ko urukundo rwaba bombi baruhagaritse kuko bananiwe kumvikana aho gutura bitewe nuko buri wese akunda igihugu cye ndetse yifuza kugituramo.

Ibitekerezo

  • Niko aba Stars bamera.Byitwa ko "bali mu munyenga w’urukundo",ejo bagatandukana nabi.Nibyo byabaye kuli Kim Kardashian warongowe n’abagabo 16,bose batandukana.Niko byabaye kuli Rihanna wabanye n’abagabo 7.Udashyizemo abagabo batabarika baryamanye nabo.Gusa bajye bibuka ko kugurisha umubiri imana yaguhaye,ikagusaba kuryamana n’umuntu umwe gusa muzashakana legally,bizababuza kuba mu bwami bwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa