Britney Spears yijyanye mu kigo ngororamuco nyuma y’ukwezi atawe muri yombi akurikiranyweho gutwara imodoka yanyweye ibisindisha anakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Kuva ku Cyumweru tariki 12 Mata 2026 ibinyamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagiye bigaruka ku nkuru z’uko uyu muhanzi yijyanye mu kigo ngororamuco kwita ku buzima bwe bwo mu mutwe.
Ibi bibaye nyuma y’aho ku wa 4 Werurwe 2026, Britney Spears yafatiwe muri Leta ya California akekwaho gutwara imodoka yanyoye ibisindisha. Icyo gihe, byavuzwe ko yatwaraga imodoka ye ya BMW mu buryo budasanzwe kandi ku muvuduko urenze igipimo.
Icyo gihe, Polisi yo ku muhanda muri California yatangaje ko uyu muhanzi yagaragazaga ibimenyetso by’uko atari we uri kwikoresha ibyo yakoraga ndetse asabwa gupimwa ibisindisha.
Nyuma yo gusangwamo ibisindisha, uhagarariye inyungu ze yavuze ko ibyabaye bidakwiye na gato ndetse yizeza ko umuryango we ugiye kugerageza kumukurikirana ku buryo bitazasubira ukundi.
Byitezwe ko mu byumweru bitatu, Britney Spears azitaba urukiko rwo muri California, aho azaburanira icyaha cyo gutwara imodoka yanyoye ibisindisha.
Uyu muhanzi w’imyaka 44 ni umwe mu bafite izina rikomeye ku Isi, aho afite indirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Baby One More Time’, ‘Toxic’, ‘Everytime’, ‘Gimme More’, ‘Womanizer’ na ‘Stronger’.
Britney Spears yijyanye mu kigo ngororamuco

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *