Bruce Melodie ashobora gusinya muri Africa Creative Agency; 1:55 AM ikamubera umwishingizi
Yanditswe: Friday 13, Jun 2025

Umuririmbyi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie ashobora gutangira igice gishya mu muziki, mu gihe yaba ashyize umukono ku masezerano n’inzu itunganya umuziki mpuzamahanga ya Africa Creative Agency (ACA), isanzwe ikorana n’ibyamamare nka Tyla na Nasty C.
Ni mu gihe sosiyete 1:55 AM yamufashije mu myaka ishize, izasigara ari umushoramari mu bikorwa bye, ariko atariyo imucungira umwuga wa muzika.
Amakuru yizewe InyaRwanda yabonye yemeza ko ibiganiro hagati ya ACA na Bruce Melodie byatangiye, kandi ko igitekerezo ari uko ACA yaba ari yo ifata “full management” ya Bruce Melodie, ni ukuvuga ko yaba ari yo imucungira byose bijyanye n’umuziki: gushakira imikoranire n’abandi bahanzi, kumushakira ibitaramo, imishinga mpuzamahanga n’ibindi.
Uwaganiriye na InyaRwanda yagize ati “Iyo umuntu afite ‘Management’ biba bitandukanye no kugira umushoramari (Investor), 1:55 AM ishobora kugumaho nka sosiyete ishora amafaranga muri Bruce Melodie ariko ‘Full Management’ igakorwa na Africa Creative Agency, akaba ari yo bamushakira abahanzi bo gukorana nabo indirimbo, bamushakira ibitaramo aririmbamo, mbese ikora buri kimwe cyose umuhanzi akenera, noneho 1:55 AM igashoramo amafaranga.”
Ibi biganiro bishimangiwe n’urugendo Coach Gael, washinze 1:55 AM, aherutse kugirira muri Afurika y’Epfo aho yahuye na Colin Gayle, washinze Africa Creative Agency akaba anayiyobora.
Agira ati: “Ibiganiro byaratangiye, igisigaye ni uko impande zombi zemeranya. Ibiganiro ntibiragera ku musozo, ariko vuba aha ngaha bishobora kubyara ikintu kizima, mu gihe byaba byanzuwe gahunda ni uko ng’uko yaba imeze.”
Yakomeje asobanura ko iyi gahunda igamije gufasha Bruce Melodie kuva ku rwego rw’imbere mu gihugu akagera ku rwego rw’isi, ati: “Ni mu rwego rwo kuzamura imikorere ya Bruce Melodie ikajya ku rundi rwego, kuko ntabwo umuhanzi yakomeza kuguma ku rwego rumwe mu gihe yamaze kugera ku rwego yacuruza ku Isi hose, kandi twe muri ‘Label’ ziri hano mu Rwanda ziracyari iz’imbere mu gihugu.”
Yunzemo ko Africa Creative Agency ari amahirwe adasanzwe ku muhanzi nk’uyu ugeze kure, kuko ACA isanzwe izamura abahanzi b’Abanyafurika igashobora kubageza ku rwego rw’Isi.
Avuga ati “Ibyo byose ni uko byatekerejwe, ko Bruce Melodie yagira amahirwe yo gutera ikirenge mu cy’abahanzi nka Nasty C, Tyla n’abandi basanzwe bakorana n’iriya sosiyete. Ni ibintu byatekerejwe neza.”
Africa Creative Agency ni iki?
Africa Creative Agency (ACA) ni sosiyete yicaye i Los Angeles, Nairobi na Johannesburg, yashinzwe na Colin Gayle.
Ifite uburambe mu micungire y’abahanzi, iyamamazabikorwa, isoko ry’indirimbo, ndetse no gushyira indirimbo mu mafilime n’ibiganiro mpuzamahanga.
Tyla yatangiye gukorana n’iyi sosiyete mu 2019 bigizwemo uruhare na Garth von Glehn. ACA yamufashije gusinyana na Epic Records no gusohora indirimbo “Water” yaje kumuhesha Grammy Award. ACA yayoboye iyamamazwa rye ku masoko yo hanze, ibimenyetso bifatika byo gufasha umuhanzi kumenyekana ku Isi.
Umuraperi Nasty C: ACA yamufashije kugaragara mu ndirimbo zifitanye isano na filime nka Blood & Water ya Netflix, inamufasha kongera ubushobozi bwo kumenyekana, gutegura ibikorwa mpuzamahanga no kugena icyerekezo cy’umwuga.
Bruce Melodie ari ku muryango w’Isi?
Igihe ibiganiro byaba birangiye neza, Bruce Melodie yaba yinjiye mu itsinda ry’abahanzi ba Afurika bagejejwe ku rwego mpuzamahanga. Aha yahabonera imikoranire n’abandi bahanzi bakomeye, ibitaramo bikomeye ku Isi no kurushaho kumenyekana nk’umuhanzi ufite aho ahuriye n’amasoko akomeye ya muzika.
Iyi gahunda, iramutse ishyizwe mu bikorwa, ishobora kuba impinduka ikomeye mu rugendo rwa Bruce Melodie, igafungura amarembo y’andi mateka mashya mu muziki nyafurika ugezwa ku rwego rw’Isi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *