Bruce Melodie ayoboye abahanzi bafite indirimbo zumviswe cyane na Minisitiri Nduhungirehe
Yanditswe: Wednesday 24, Dec 2025
Indirimbo zigize album Bruce Melodie yashyize hanze muri uyu mwaka wa 2025, ziyoboye urutonde rw’ibihangano Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yumvise binyuze ku rubuga rwa Spotify muri uyu mwaka.
Minisitiri Nduhungirehe yabigaragaje yifashishije ubutumwa yahawe na Spotify bwerekana ibihangano n’abahanzi yumvise cyane kurusha abandi. Bigaragara ko yumvise indirimbo kuri uru rubuga iminota ibihumbi birenga 24.
Bruce Melodie ayoboye urutonde rw’abahanzi bumviswe cyane na Minisitiri Nduhungirehe, aho akurikiwe na Spice Diana, Aya Nakamura, Lydia Jazmine na Bruce Springsteen.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu ndirimbo 21 zigize album ya Bruce Melodie yise “Colorful Generation”, eshanu muri zo ziza mu ndirimbo za mbere 10 yumvise cyane kuri Spotify. Muri izi ndirimbo za Bruce Melodie zumviswe cyane harimo nka “Sinya” na “Rosa”.
Bruce Melodie yabaye umuhanzi wumviswe cyane na Minisitiri Nduhungirehe, asimbuye Spice Diana wari uyoboye uru rutonde mu 2024 na Bruce Springsteen yumvise cyane 2023.
Nyuma yo kubona ubu butumwa Bruce Melodie yashimiye Minisitiri Nduhungirehe imbaraga akoresha mu gushyigikira abahanzi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Bruce Melodie ariwe muhanzi yumvise cyane mu 2025


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *