skol
fortebet

Bruce Melodie hahaye igisubizo cyiza umunyamakuru wavuze ko isuraye ye arimbi itacuruza

Yanditswe: Friday 26, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Icyamamare Bruce Melodie ukunzwe mu muziki w’u Rwanda , yahaye igisubizo cyiza umunyamakuru wamusebeje avuga ko isura ye arimbi idacuruza anamugereranya nk’umuntu w’umugome mubi cyane,yanakomoje ku izina rye ’Munyakazi’ aho ryavuye

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje mu kiganiro gishya cyitwa #THE_BAR_TALK cyo kuri Televiziyo y’u Rwanda yari yatumiwemo ,ayasobanuye byinshi birimo ibyo kujya ku mukino ndetse yongera kuvuga ku munyamakuru wavuze ko isura ye ari mbi idacuruza.

Asobanuraga ko ubu isura ye isigaye icuruza ndetse ko byamubayeho koko agereranya uwo munyamakuru nk’umugome mubi cyane ufata urwembe ashaka kugukata mu ntege.

Yagize ati"Uburanga mpagaze buracuruza, ibaze niba ingagi ishobora gucuruza,Isura yange iracuruza ubu ariko cyera uwo muntu yarabimbwiye mbitekerezaho kabiri ndavuga ngo ubu wasanga ibyo bintu ari ukuri."

Yakomeje agira ati’’Ntago byanciye intege ntanubwo byangabanyirije imbaraga ahubwo byanteye ubwoba ndavuga nti ese wamugani usanze iyi sura idakora niki kindi narisha, aho rero niho izina Munyakazi ryaturutse ndavuga reka ngacape ku buryo niba isura yange idacuruza byibura akazi kazivugira. Iyo umuntu aguciye intege ukagira amahirwe akaziguca ntuzicike urazimuratira ukajya umubwira uti dore za ntege washakaga guca.’’

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakunzwe cyane mu gihugu ndetse akaba amaze no kwigarurira imitima ya benshi hanze y’u Rwanda bitewe n’indirimbo zikunzwe amaze gushyira hanze nka Katerina, Saa Moya, Bado, Henzapu, Katapila n’izindi nyinshi zitandukanye.

N’ubwo amaze kuba icyamamare cyane ariko ubwo yatangiraga umuziki muri 2012 hari Umunyamakuru wamubwiye ko atazaba umuhanzi ukomeye kuko isura ye itari nziza, gusa Bruce Melodie yigeze kuvuga ko yamubabariye.

Bruce Melodie agitangira umuziki yahuye n’imbogamizi zikomeye

Ati “Uwavuze ko ntacyo isura yanjye izamfasha icyo namubwira ni uko iye yamuhombeye, nonese ko yari afite isura ifite icyo yamufasha ubu arihe ko mbona byamukomeranye?”.

“Gusa njyewe uwo Munyamakuru naramubabariye n’abandi bose twagiranye ibibazo byo muri ubwo buryo narabababariye, nta bibazo nshaka nonaha maze kuba mukuru”.

Bruce Melodie uherutse gukora igitaramo cy’amateka cyo kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki, muri icyo gitaramo yagizwemo Brand Ambassader wa Primus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa