Bruce Melodie yaba aca amarenga yo gukorera igitaramo muri Stade Amahoro?
Yanditswe: Thursday 26, Jun 2025
Bruce Melodie yagaragaje ko mu minsi iri imbere ashobora kuzakorera igitaramo gikomeye muri Stade Amahoro, ndetse akayuzuza kandi amatike yanashize mbere y’igitaramo.
Yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24.
Yanditse ati “Tekereza iyi Stade Amahoro nziza cyane, yuzuye abantu. Igitaramo amatike yashize mbere. Amena.”
Bruce Melodie akimara gushyira hanze ubu butumwa, abantu bamwe batunguwe cyane bemeza ko bigoranye kuba hari Umunyarwanda wakuzuza Stade Amahoro, ijyamo ibihumbi 45 by’abantu mu gitaramo.
Gusa amakuru ahari avuga ko uyu muhanzi hamwe na Coach Gaël usanzwe umufasha mu muziki binyuze muri 1:55 AM, bari gutegura igitaramo gikomeye bashobora kuzatumiramo abahanzi bose bakomeye bakoranye na Bruce Melodie.
Muri abo bahanzi abo 1:55 AM ishobora kuzifashisha harimo Shaggy, Blaq Diamond, Joeboy, Harmonize, Bien n’abandi batandukanye bagiye bakorana n’uyu muhanzi.
Bivugwa ko ibintu byose bijyanye n’iki gitaramo bitarashyirwa ku murongo kuko kikiri mu bitekerezo, gusa abareberera inyungu za Bruce Melodie bamaze kwemera kumufasha mu bishoboka byose ngo gikorwe.
Uyu muhanzi yavuze ibi mu gihe Coach Gaël aheruka gutangaza ko azazana Chris Brown i Kigali, mu gihe kiri imbere kitarenze imyaka ibiri. Ntabwo birameyekana hagati y’ibi bitaramo ikizabanziriza ikindi cyane ko byose ari binini.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *