skol

Bruce Melodie yaganiriye na Amb. Gen Nyamvumba ku iterambere ry’umuziki

Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026

featured-image

Bruce Melodie wari umaze iminsi mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye nshya ‘ Pom Pom’, mbere yo gutaha yabanje gusura Ambasade y’u Rwanda agirana ibiganiro na Amb. Gen. Patrick Nyamvumba ku iterambere ry’umuziki.

Ibinyujije kuri X, Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, yagaragaje ko yishimiye kwakira Bruce Melodie.

Itangazo ryagiraga riki “Umuco ni inkingi ikomeye cyane mu mubano wa dipolomasi. Twishimiye kwakira umuhanzi Bruce Melodie, uri mu ruzinduko rwe muri Tanzania. Yagiriye uruzinduko kuri Ambasade y’u Rwanda agirana ibiganiro na Ambasaderi Gen. Patrick Nyamvumba.”

Kimwe mu byo baganiriye ni uburyo umuziki wagira uruhare mu guhuza Abanyarwanda baba muri Diaspora by’umwihariko, iyo muri Tanzania.

Umuyobozi wa 1:55 AM Ltd ireberera inyungu Bruce Melodie, Kenny Mugarura, yavuze ko bimwe mu byo baganiriye na Amb. Gen Nyamvumba ari imikoranire ya ambasade n’abahanzi mu rwego rwo guteza imbere abahanzi.

Yagize ati “Hari ibikorwa byinshi bihuza ambasade n’abahanzi byanafasha mu iterambere rya muzika, Amb. Gen. Nyamvumba yemeye ko biteguye kwakira buri muhanzi wese ubagana kandi ubufasha bazaba bafite bazabumuha.”

Bruce Melodie yavuye kuri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania yerekeza ku kibuga cy’indege aho yahise ataha i Kigali.

Uyu muhanzi yari amaze iminsi muri Tanzania aho yari yagiye kumenyekanisha indirimbo ‘Pom Pom’.

Bruce Melodie yahuriyeyo na Diamond bakoranye iyi ndirimo ikunzwe na benshi ndetse agira n’umwanya wo kuzenguruka mu bitangazamakuru bitandukanye.

Bivugwa ko Bruce Melodie avuye muri Tanzania anakoranye imishinga y’indirimbo n’abahanzi barimo Marioo na Ali Kiba.

Bivugwa ko kandi Bruce Melodie avuye muri Tanzania afashe amashusho y’indirimbo ye nshya yitegura gusohora mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa