skol

Bruce Melodie yahaye igisubizo abari kumwibasira bavuga ko ari kugura aba Followers

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 27 October 2021

Munyakazi Bruce Melodie yahaye igisubizo abakomeje kumwibasira bavuga ko agura aba ‘followers’ agaragaza ko kugeza ubu ntabo agura, uretse ko no kubagura ntakibazo abibonamo, ikindi yahakanye amakuru yavugaga ko Khaligraph Jones azaza mu gitaramo ari gutegura asaba imbabazi Dumba anakomoza kuri Social Mula wamwijunditse.

Itariki ya 17 Ukwakira 2021, Bruce Melodie yari afite abamukurikira ibihumbi 564. Nyuma batangiye kugenda bazamuka, ibintu byatunguye benshi kugeza ubu mu minsi ikabakaba icyenda gusa, bamaze kugera ku bihumbi Magana 701 ibintu bigaragara ko mu minsi itari iyakure araba yamaze kugera mu bamukurikira naza Miliyoni ku rukuta rwa Instagram, bivuze kandi ko mu minsi 9 yonyine amaze kunguka abamukurikira basaga ibihumbi 137.

Uku kuzamuka gukabije kw’abamukurikira kuri Instagram ntibivugwaho rumwe na benshi. Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru Irene Murindahabi na Phil Peter ba ISIBO TV mu kiganiro cya The Choice Live, bamubajije ku bikomeje kwibazwa na benshi ko yaba ari kugura aba followers arabihakana ariko anavuga ko n’iyo yaba abagura ntacyo byaba bitwaye kuko yaba akora mu ye, ndetse n’undi ufite bacye wabyifuza abishoboye yabagura.

[9:06 AM, 10/27/2021] Rebecca: Mu gusubiza, Bruce Melodie yasubije agira ati: “Ninjiye mu muryango witwa WildAid w’abantu bishyize hamwe mu kurwanya icuruzwa ry’ibintu bituruka ku nyamaswa, niba tutazagura rero ibikomoka ku nyamaswa birimo nk’amahembe y’inzovu bivuze ko zitazongera kwicwa abo rero nibo iyo umaze kwinjiramo batangira kujya bagutaginga (tag).”

Aha Bruce Melodie yashakaga gusa n’uwemeza ko kuzamuka kw’aba followers be kuri instagram bikomoka kuri uwo muryango yinjiyemo uharanira uburenganzira bw’inyamaswa urimo ibyamamare binyuranye muri filimi, umuziki n’imideli barimo Jacky Chan, Lupita Nyongo, Sauti Sol, Davido n’abandi.

Gusa Bruce Melodie yongeyeho ati:”Umufungo wanjye nywutanze nkagura aba followers bigutwaye iki? Ubundi se wowe waguze abawe.” Ahamya neza ko n’ubwo yaba abagura yumva nta gikuba yaba aciye n’ubwo atarabikora.

Bruce Melodie muri iki kiganiro, yafashe n’umwanya asaba imbabazi umuntu baba bafitanye ikibazo, agaruka kuri Dumba wamushinje kwirata kubera indirimbo ze aba yasubiyemo atazishyira ku mbuga ze aho ziguma ahubwo akazishyira aho zimara amasaha 24 zikavaho agira ati:”Ntabwo nari nzi ko ari ikintu cya hatari kibabaza umuntu niba Dumba akurikirana iki kiganiro ambabarire ubutaha nzajya mbikora uko abyifuza.”

Abajijwe ku kuba yaba yarahemukiye Social Mula, yagize ati:”Njye nta kintu nakoreye Social Mula kuko yasohoye indirimbo tutabivuganye kandi njye sinkorera
[9:06 AM, 10/27/2021] Rebecca: Bruce Melodie uherutse kwegukana igihembo cya Kiss Summer Awards nk’umuhanzi w’umwaka yanagarutse ku gitaramo ari gutegura kizaba kuwa 06 Ugushyingo 2021 cyo kwizihiza imyaka 10 amaze ndetse anavuga ko amaze igihe yitegura ku buryo azatanga ibyishimo. Yahakanye kandi amakuru avuga ko Khaligraph azaba ari muri iki gitaramo, atangaza ko ko abanyarwanda bihagije.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzi Ric Hassani yasesekaye i Kigali

Uyu muhanzi yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 29...
30 November 2021 0

Uburanga bw’umukobwa wo muri Portugal witegura kurushinga na Nizeyimana...

Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Zanoco FC yo muri Zambia,...
30 November 2021 0

Christian aratukwa, Mwiseneza Josiane agahumurizwa! Ninde nyirabayazana...

Umunyarwanda yaravuze ngo gukunda utagukunda bisa n’imvura igwa mu ishyamba,...
30 November 2021 0

Miss Ingabire Grace akomeje kwigaragaza mu mpano zitandukanye muri Miss...

Nyampinga w’u Rwanda, Ingabire Grace uharagariye u Rwanda mu irushanwa...
29 November 2021 0

Umunyamideli ukomeye ku Isi Virgil Abloh yitabye Imana

Virgil Abloh wabaye umuyobozi muri Louis Vuitton akaba ari nawe wahanze...
29 November 2021 0

Umuhanuzikazi ukuzwe muri Kenya Rev. Natasha yambitswe impeta n’umusore...

Umuvugabutumwa w’umukobwa uri mubakunzwe cyane mugihugu cya Kenya, Rev. Lucy...
29 November 2021 0