skol
fortebet

Bruce Melodie yahishuye icyamuteye gusaba Eddy kenzo gukorana indirimbo’Nyoola’

Yanditswe: Wednesday 27, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bruce Melodie washyize hanze amashusho y’indirimbo’Nyoola’ yakoranye na Eddy Kenzo umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Uganda yahishuye impamvu yahisemo uyu muhanzi avuga ko ari umuhanzi yakuze abona mu muziki kandi afata nk’umuhanga.

Sponsored Ad

Ibi yabihishuye mu birori Bruce Melodie yakoze byo kumurika iyi ndirimbo yari yatumiyemo inshuti ze za hafi ndetse na Eddy Kenzo yari ahari.

Ni ibirori byatangijwe n’igitaramo cya Live uyu muhanzi yakoze mu rwego rwo gutaramira inshuti ze n’abamufashije mu muziki, agira n’umwanya wo kubaganiriza hanyuma aboneraho kumurika indirimbo ‘Nyoola’ yakoranye na Eddy Kenzo.

Bruce Melodie mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko yari asanzwe ari umufana ukomeye wa Eddy Kenzo bityo ko ari we wamusabye ko bakorana indirimbo.

Ati “Eddy Kenzo nari nsanzwe mukunda ndi umufana we, ni njye wamusabye ko twakorana indirimbo nawe ambera umuvandimwe ntiyangora.”

Eddy Kenzo nawe yashimangiye ko akunda Impano ya Bruce Melodie kandi ko ari inshuti nziza kuri we yishimira kuba yamushyigikira.

Ati “Bruce Melodie ni umusore ufite impano ikomeye, kumufata akaboko nanjye ni inshingano zanjye. Ngiye gushaka uko yakunguka abafana mu banjye yaba muri Uganda n’ahandi hose ku Isi.”

Aba bombi bavuze ko bafitanye imishinga myinshi ndetse bishimira cyane kuba umubano wa Uganda n’u Rwanda ko uri kumera neza kuko bibagirira akamaro gakomeye nk’abahanzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa