skol
fortebet

Bruce Melodie yasabye Ddumba kugira ikinyabupfura kuruta ibindi byose

Yanditswe: Thursday 06, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Bruce Melodie ukunzwe na benshi yasabye Ddumba kugira ikinyabupfura kuruta ibindi byose bimuranga nyuma y’uko k’umuhanzi Big Fizzo amushinza kugirira ishyari abahanzi bato bakizamuka mu Burundi barimo Drama T.

Sponsored Ad

Hashize iminsi Sdumba atangaje ubutumwa buvuga k’umuhanzi Big Fizzo uri mu bakomeye mu Burundi amushinza kwiyemera ndetse no kugirira ishyari abahanzi bato bakizamuka muri iki Gihugu.

Ni ubutumwa butishimiwe na benshi by’umwihariko abakurikiranira hafi iby’umuziki barimo Muyoboke Alex ndetse na Bruce Melodie.

Mu butumwa Ddumba yasangije abamukurikira yandikiwe na Muyoboke Alex bugaragaza ko yarimo amusaba kumwubahira ibikorwa bye ndetse ko ari umuhamya wo gushimangira ko Big Fizzo nta shyari agira agereranyije n’imyaka bamaze baziranye.

Ni ubutumwa kandi bwatumye Bruce Melodie nawe asaba Ddumba kubaha uyu muhanzi kubw’akazi yakoze cyangwa se akanamwubahira ko amuruta ndetse ko mu buzima ikinyabupfura ari icya mbere.

Mu butumwa bwe Bruce Melodie yagize ati :"Ubundi se wumvaga wamutwara iki? Big Fizzo yarahari utaraza. Nutamwubahira akazi yakoze, umwubahire ko akuruta. Ikinyabupfura mbere ya byose".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa