skol
fortebet

Bruce Melodie yatangaje ibyamamare bikomeye bizamufasha mu kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 10

Yanditswe: Wednesday 03, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Igitaramo cy’umuhanzi Bruce Melodie umaze kubaka izina mu muziki mu gihe kimyaka 10 , yatangaje abahanzi batandukanye bazakibonekamo ndetse n’abamwe mu byamamare bamushyigikiye.

Sponsored Ad

Bruce Melodie imyaka 10 amaze mu muziki, asobanura ko yatumye aba udasanzwe mu muziki, ashyigikiwe n’abafana. Avuga ko azakora ibishoboka byose agatanga ibyishimo ku bakunzi be ’nk’aho ari bwo bwa nyuma’.

Abantu batandukanye bamukunze mu bihe bitandukanye nabo bifashisha imbuga nkoranyambaga bakagaragaza ko bazitabira igitaramo cye uko byagenda kose.

Mu gihe habura iminsi itatu ngo ataramire abanyarwanda, umuhanzi w’umunya-Tanzania, Bernard Michael Paul Mnyang’ang [Ben Pol] uri mu bakomeye, yasohoye amashusho kuri konti ye ya Instagram, avuga ko atewe ishema na Bruce Melodie yise ‘umuvandimwe we’ ugiye kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.

Uyu muhanzi w’imyaka 32 y’amavuko, avuga ko iyi myaka ya Bruce Melodie ari iy’ibikorwa by’indashyikirwa akamwifuriza gukomeza gutsitara amano mu rugendo rwe rw’umuziki.

Ben Pol ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 4 kuri Instagram, aboneraho gutumira buri wese kuzitabira igitaramo cy’uyu muhanzi kizabera muri Kigali Arena ku mugoroba wa tariki 6 Ugushyingo 2021.

Ati “Mushyigikire umuvandimwe wanjye, nkwifurije indi myaka myinshi ukora ibikorwa by’indashyikirwa mu muziki.”

Bruce Melodie azakora iki gitaramo acurangiwe n’itsinda rya Symphony Band. Ndetse avuga ko azaririmba indirimbo ze hafi ya zose, kuva ku ndirimbo yahereyeho kugeza ku ndirimbo aheruka gusohora.

Kugeza ubu, yamaze gutangaza abahanzi batandatu barimo Itorero bazamufasha gususurutsa abantu. Barimo umuraperi Riderman, Niyo Bosco, Papa Cyangwe ndetse na Christopher bamaze igihe kinini badahurira ku rubyiniro.


Ben Pol yavuze ko atewe ishema n’imyaka 10 ishize Bruce Melodie atanga ibyishimo kuri benshi
Hari kandi umuraperi Bull Dogg uherutse gusohora Album yise ‘Kemotherapist’ ndetse n’Itorero Inganzo Ngari. Atangaza ko azafashwa n’iri torero mu gitaramo cye, yavuze ko ‘umuco wacu wuzuzanya n’umuziki ugezweho’. Akavuga ko ari gutegura ibidasanzwe ‘bitigeze bibaho’.

Umujyanama wa Bruce Melodie, Lee Ndayisaba yabwiye INYARWANDA, ko nta kiganiro umuhanzi we azagirana n’itangazamakuru (Press Conference) mbere y’iki gitaramo.

Avuga ko atahita avuga umubare w’abahanzi bose bazaririmba muri iki gitaramo, ariko ko bizagera ku wa Gatandatu ku munsi w’igitaramo bose bazwi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe, 20, 000 Frw muri VIP ndetse na 150, 000 Frw muri VVIP kuri ‘couple’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa