skol
fortebet

Bruce Melodie yateye utwatsi kubavuze ko yaguze imodoka ku kayabo ka miliyoni 700

Yanditswe: Saturday 23, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Bruce Melodie nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu bagezweho muri iyi minsi yahakanye amakuru avuga ko yatumijeho imodoka ihenze igura agera kuri miliyoni 700 itunzwe n’ibyamamare birimo na Cristiano Ronaldo.

Sponsored Ad

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri, nibwo haje inkuru ivuga ko iki cyamamare muri muzika nyarwanda cyaherukaga gusinyira akayabo ka miliyari ko kwamamaza Kompanyi ya Food Bundle ko yatumijeho imodoka ihenze.

Amakuru yavuze ko uyu muhanzi Bruce Melodie, yatumijeho imodoka yo mu bwoko bwa Brubus igura amadorali ya Amerika ibihumbi 700, ni ukuvuga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na ISIMBI Tv dukesha iyi nkuru , Bruce Melodie yahakanye aya makuru avuga ko atigeze atumizaho iyi modoka atazi n’aho byavuye.

Ati “Njye nta modoka naguze nta n’ibyo navuze, ntawambajije, ntabwo bakoze iperereza, nta nubwo yaje aho ntuye (…) njye nta modoka natumije nta n’ibyo navuze, iby’imodoka reka reka nta n’ibyo nigeze mvuga.”

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kandi bakomeye bamaze no kubona agatubutse binyuze mu kwamamaza ndetse n’umuziki akora.

Ibitekerezo

  • Mbona abanyamakuru bacu barasaze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa