skol

Bruce Melodie yavuze ukuri ku ifungwa rye i Burundi

Yanditswe: Friday 02, Sep 2022

featured-image

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda ndetse no muri Africa muri rusange wamamaye nka Bruce Melodie yahishuye ukuri ku ifungwa rye i Burundi aho yagiye agiye gukorera ibitaramo ariko akakirwa na Gereza mu buryo butunguranye.

Nkuko byumvikana mu ijwi ryasakajwe n’umunyamakuru uzwi nka Fatakumavuta Bruce Melodie yumvikana asobanura neza uko yafunzwe nicyo azira n’igihe byatangiriye ndetse avuga ko ibyabaye bose hari amasezerano bari bagiranye ndetse bemeranya ko habayeho impamvu zidaturutse k’umuhanzi cyangwa utegura ibitaramo nta numwe uzabibazwa.

Aha Bruce Melodie yumvikana avuga ko bamwatse Miliyoni 60 ariko hakaza kubaho ibiganiro bakemera kwishyura 30 ariko na nyuma yo kuzishyura bikaba iby’ubusa akongera agafungwa.

Yagize ati"Uko ibintu bimeze ubungubu, nahawe Miliyoni 2 zo kuza kuririmba aha ngaha i Burundi muri 2018 ariko hakaba hari andi mafaranga nari kuzahabwa mpageze, hanyuma habaho impamvu itanturutseho ariko amasezerano yavugaga ko ikibazo icyari cyo cose cyaba kidatewe n’umuhanzi cyangwa uwateguye igitaramo nta numwe ukwiye kubiryozwa.

Rero ibyo byarabaye birarangira ariko banyaka Miliyoni 60,ariko tuvugana nabo tumaze kuvugana nabo tubaha Miliyoni 30 mu rwego rwo koroshya ikibazo ariko ibyo birangiye turayabaha Miliyoni 30 z’amarundi, barangije baratubwira ngo izo ntizihagije twongere tubahe izindi 30 niko guhita bansubizayo".

Bruce Melodie yerekeje i Burundi kuwa gatatu taliki 31 kanama 2022 aho yari agiye agiye gutanga ibyishimo ku bakunzi be abinyujije mu bihangano bye ariko ubwo yageragayo yahise atabwa muri yombi ashinjwa ubwambuzi.

Bamwe mu bakoresha imbugankoranyambaga bakomeje kugaragaza ko ari akarengane kari gukorerwa uyu muhanzi hagamijwe kumwicira izina cyane icyo kibazo bashoboraga kugikemura binyuze mu biganiro cyangwa se bikanakurikiranwa nyuma yo gukora ibitaramo byari byamujyanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa