skol
fortebet

Bruce Melody yikomye abavuga ko aririmba ibishegu

Yanditswe: Friday 05, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko indirimbo ze zidakwiriye kugirwa urwitwazo rwo kuvuga ko zirimo ibishegu bityo bikaba bituma zishora urubyiruko mu ngeso zirimo ubusambanyi.
Ni ibintu yagarutseho mu kiganiro yagiranye na Shene ya YouTube yitwa ‘MIE Empire’, aho yari abajijwe icyo yavuga ku ku kuba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itumanaho mu Burundi gifite itangazamakuru mu nshingano, giheruka gufata icyemezo cyo gukumira indirimbo 31 zirimo ize, Juno Kizigenza n’abandi bahanzi kubera ko zirimo (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko indirimbo ze zidakwiriye kugirwa urwitwazo rwo kuvuga ko zirimo ibishegu bityo bikaba bituma zishora urubyiruko mu ngeso zirimo ubusambanyi.

Ni ibintu yagarutseho mu kiganiro yagiranye na Shene ya YouTube yitwa ‘MIE Empire’, aho yari abajijwe icyo yavuga ku ku kuba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itumanaho mu Burundi gifite itangazamakuru mu nshingano, giheruka gufata icyemezo cyo gukumira indirimbo 31 zirimo ize, Juno Kizigenza n’abandi bahanzi kubera ko zirimo amagambo cyemeza ko ateye isoni.

Uyu mwanzuro watangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 24 Mata 2023.

Mu gusubiza ku kuba indirimbo ze zirimo ibizongamubiri, yagize ati “Ko uwo mubiri bawukoresha. Ubundi se ko bazongwa? Ntabwo indirimbo zanjye zikangurira urubyiruko ubusambanyi. None se ntaraza basambaniraga ku zande? Nako reka tubaze abantu bakuru, mwasambaniraga ku zihe? Ntabwo indirimbo zose ari iz’abantu bose […] ubu twateganyije ahantu tuzajya dushyira indirimbo zo muri ubwo buryo.”

Yakomeje avuga ko uretse ibyo, indirimbo ze zose zitaba zirimo ibishegu ariko na none igihugu kidakeneye indirimbo zirimo ubutumwa bumwe.

Ati “Ntabwo igihugu cyose cyaba Kiliziya hari n’utubari. Ni gute uca indirimbo zanjye utaraca itabi? Ari indirimbo zanjye n’itabi ni iki cyangiza ubuzima? Niba ari ko ubuyobozi bubibona ndabwubaha tugiye kureba ukundi tubigenza.”

Bruce Melodie hari aho yagaragaje ko nubwo aririmba indirimbo ze abana be batajya bazireba kuko batarageza icyo gihe. Gusa, yavuze ko hari igihe mu rugo bigeze gucikwa umwana we akabona anywa itabi mu ndirimbo ariko ubundi bitajya bipfa kumubaho ko bareba indirimbo ze.

Uyu muhanzi yakunze kuririmba indirimbo ziganjemo amagambo benshi bafata nk’ibishegu, aha bakabishingira ku zirimo "Saa Moya", "Akinyuma", "Ikinyafu", "Ntiza" n’izindi nyinshi yagiye aririmba zumvikanamo amagambo aganisha ku byishimo byo mu buriri.

Uyu muhanzi muri iki kiganiro yabajijwe impamvu muri iki gihe bigaragara ko nta shyari agira, mu gusubiza avuga mu kazi kajyanye n’umuziki iyo umuntu agize ishyari aba ari kwihima.

Ati “Mu bijyanye n’akazi dukora undushije uba undushije ni nko kurwana. Ishyari se ryagufasha iki? Ko ridafata amajwi indirimbo ntiriyifate amashusho ryakumarira iki? Nahisemo kuryihorera.”

Yakomeje avuga ko kera yigeze kujya arigira ndetse hari n’igihe yarigiriye Christopher, ariko nyuma akaza kubona ko yibeshyaga aza kubireka ahubwo ashyira imbaraga mu kazi.

Ati “Kera najyaga ngira ishyari. Ariko, nahisemo kuryihorera! Nigeze kugirira ishyari Christopher. Urumva yabaga muri Kina Music kandi yarafatishije ibitangazamakuru byose. Arangije ashyira hanze indirimbo yitwa “Habona’’. Ama G akaza ngo wabumvise abandi bana sha? Nawe uri aho. Nanjye ntangira kubitekerezaho nafungura radiyo nkumva ya ndirimbo, nanjye umutwe uragenda urabyimba sinkamenye ko ari Ama G.”

Arakomeza ati “Ama G akambwira ati ‘umva abandi bana bari gukora uturirimbo twiza. Nakumva mu baturanyi nkumva wa mugani narayobye. Nageze aho nshaka kujya mu ma-Zouk yakoraga njye biranga. Christopher twaje kuganira ndabimubwira gusa ndamubwira nti namaze kubona ko ari Ama G […] ubu numva akaririmbo k’umuntu nkashimira nanjye nkikorera akanjye, nakumva hari ikintu nagakuramo nkakora iyanjye ndabikora da. Ishyari rituma umuntu abaho atari we, rituma ashaka kubaho nk’abantu arigirira.’’

Aha yahise atera urwenya agaragaza ukuntu yigeze guhura na Meddy akamubwira ko hari indirimbo ye yifashishije ahimba indi. Undi mu kumusubiza amubwira ko nta kibazo kuko na we n’ubwo ari ize hari igihe azisubiramo mu bundi buryo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa