skol
fortebet

Bruce warebereraga inyungu za Yvan Buravan ahishuye ijambo rya nyuma yamubwiye, amwizeza ikintu gikomeye

Yanditswe: Thursday 18, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bruce Intore warebereraga inyungu z’umuhanzi Yvan Buravan witabye Imana ahishuye ijambo rya nyuma bavuganye ndetse amusezeranya ko azamukorera igitaramo gikomeye cyo kumuha icyubahiro kizabera muri Bk Arena nkuko avuga ko byari mu nzozi z’uyu muhanzi wari ufite ikizere cyo gukira.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bruce Intore warebereraga inyungu za Yvan Buravan mu muziki, yahishuye ko uyu muhanzi yari afite icyizere cyo gukira ndetse agakora igitaramo cyo kumurika Album ye nshya ’Twaje’ cyagombaga kubera muri BK Arena.

Bruce Intore yahishuye ko Yvan Buravan yamubwiye ati “Bro ntabwo Arena twayuzuza hatabaye iyi saga [induru]”.

’Saga’ ni iy’uko hari abamubitse ko yapfuye kandi akiri muzima. Mu byumweru bibiri ubwo Yvan Buravan yari avuye muri Kenya kwivuza yitegura kujya mu Buhinde, hari abavuze ko yapfuye ariko icyo gihe byari ikinyoma.

Aha niho Bruce Intore yahereye atanga isezerano kuri Yvan Buravan amwizeza gutegura igitaramo gikomeye cyo kumuha icyubahiro.

Ati “Muvandimwe ngusezeranyije ko tuzakora igitaramo gikomeye cyo kuguha icyubahiro, dutarame bitinde.”

Kuva ku wa 17 Kanama 2022 igikuba cyacitse mu muryango nyarwanda nyuma yo kumva ko Yvan Buravan yitabye Imana aguye mu Buhinde aho yari yagiye kwivuriza kanseri yari amaze iminsi ahanganye nayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa