skol

Bruno Ferry wa Rayon Sports yatangiye gutekereza kuri APR FC

Yanditswe: Monday 22, Dec 2025

featured-image

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangiye gutekereza kuri APR FC kugira ngo azahangane na yo ku mukino wa Super Cup uteganyijwe mu kwezi gutaha.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo uyu mutoza ukomoka mu Bufaransa yageze mu Rwanda, ndetse abona n’umwanya wo gukurikira umukino Rayon Sports yatsinzemo Gorilla FC ibitego 2-1.

Mbere yo gutangira gukina amarushanwa yose nyuma yo gushyira umukono ku masezerano ku Cyumweru, tariki ya 21 Ukuboza 2025, Bruno Ferry yagaragaje ko kubona akazi mu Rwanda by’umwihariko mu ikipe ikunzwe kandi ifite amateka, atabifata nk’akazi koroshye.

Ati “Nishimiye kuba hano nanone kuko si ubwa mbere ngeze mu Rwanda. Hari izindi nshuro byiri nahageze ndi muri Azam FC, rero hari uko nzi Kigali. Ndabizi ko ari igihugu cyiza cy’abaturage b’abanyamahoro. Nishimiye rero no gukorana n’ikipe ikomeye y’amateka.”

“Umuntu wese uzi umupira w’amaguru wo mu Rwanda, azi Rayon Sports. Ni amahirwe mbonye rero yo guhangana nkakomereza muri ayo mateka. Ntekereza ko ahazaza hacu ariko hatari vuba aha, tuzagira umusarura mwiza. Si mu Rwanda gusa, ahubwo no muri Afurika muri rusange.”

Yakomeje avuga ko “Intego ni ugutangirira ku marushanwa dufite imbere mu gihugu, tukabona itike yo mu marushanwa mpuzamahanga hanyuma tugahatana. Icya mbere ni ukugira intego ibindi bikaziraho.”

Tariki ya 10 Mutarama 2026, hateganyijwe umukino wa Super Cup uzahuza Rayon Sports na APR FC. Ni umukino utegerejwe na benshi, ndetse ufatwa nk’uwo kongera kwisubiza ikuzo kuri Gikundiro idaheruka intsinzi imbere y’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Bruno Ferry yatangaje ko yatangiye gutekereza kuri uyu mukino, ndetse yagize amahirwe yo kureba umukino wa APR FC agasanga ari ikipe itoroshye kandi ku myanya yose.

Ati “Namaze kumva ko ari umukino w’ingenzi ku makipe yombi. Tuzawitegura neza mu buryo bwose bushoboka. Narababonye bakina ni ikipe ikomeye ifite abakinnyi beza kuri buri mwanya, rero ntabwo byoroshye ariko tuzafata umwanya wo gutegura uyu mukino neza.”

“Kuva tariki ya 28 Ukuboza tuzaba turi kureba uwo mukino, kuko nzi akamaro ufiteye Rayon Sports.”

Uyu mugabo w’imyaka 58 watoje amakipe arimo Azam FC yo muri Tanzania, asanze Rayon Sports ku mwanya wa gatandatu n’amanota 20, akaba ari kwitegura umukino we wa mbere uzamuhuza na Etincelles FC ku wa 27 Ukuboza, kuri Kigali Pelé Stadium.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa