skol
Fortebet

Bugesera: Habaye impanuka ikomeye abantu batatu bayikomerekeramo

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 16 May 2022

Mu Karere ka Bugesera habereye impanuka ikomeye batatu bayikomerekeramo mu buryo bukabije.


Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022,mu Karere ka Bugesera habereye impanuka ikomeye ibera mu Murenge wa Ntarama,Akagari ka Kanzenze,Umudugudu wa Cyeru.

Amakuru dukura ku Umuseke wavuganye n’Umuvugizi wa Polisi ishami ry’umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene, yavuze ko imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite pulake RAE 433V yari itwawe n’uwitwa Nkubana Benoit,yavaga iKigali, yerekeza iNyamata, igeze iNtarama,yagonze Coister ifite pulake RAE884B yari itwawe na Ishimwe Jean, iyigonga iyiturutse inyuma,hakomereka batatu.

SSP Irere,yavuze ko abakomeretse bose bihutanywe ku Bitaro kugira ngo bavurwe ndetse ko nta witabye Imana muri iyo mpanuka.

Yagize ati “Abakomeretse bose bajyanywe mu Bitaro bya ADEPR Nyamata,kugeza ubu nta makuru y’uwaba yitabye Imana.”

Yakomeje avuga ko habayeho uburangare kuko abashoferi batasize intera hagati yabo.

Ati “Ibinyabiziga bibiri kugira ngo bigongane,harimo uburangare cyane kudasigamo intera hagati y’ikinyabiziga n’ikindi.Kwegera ikinyabiziga cyane kwa kundi amazuru n’amatako y’ikiri imbere biba byegeranye ntabwo ari byo ,kuko ntabwo uba uzi igihe aba ari bufatire feri,ashobora feri atunguranye, rero gusigamo iyo ntera,ni ngombwa.”

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko hazakorwa iperereza hakamenyekana icyabiteye kuko avuga ko bitatewe n’umuvuduko ukabije.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyuma y’iminsi Sandra Teta akorerwa ubuvugizi yatashye mu Rwanda

Nyuma y’iminsi havuzwe ko Ababyeyi ba Sandra Teta berekeje muri Uganda...
11 August 2022 0

Mu mafoto ihere ijisho uburanga bwa Umutesi Lea witabiriye Miss Rwanda...

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bwa Umutesi Lea witabiriye...
11 August 2022 0

Huye: Uwasambanyije umwana we kubera inzoga yahanishijwe igihano...

Umugabo wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, wari ukurikiranyweho...
11 August 2022 0

Nyirabukwe wa Sandra Teta yashimangiye ko gutandukana k’umuhungu we Weasel...

Prossy Mayanja umubyeyi wa Weasel Manizo umugabo wa Sandra Teta...
11 August 2022 0

Sheebah Karungi yagaragaje amarangamutima afitiye u Rwanda ubwo yageraga i...

Umuhanzikazi ukomeye muri Africa uturuka mu Gihugu cya Uganda yageze i...
11 August 2022 0

Kenya:Hamenyekanye uko byagenze kugirango ifoto ya 2Pac igaragare mu...

Ku munsi w’ejo hakwirakwiye ifoto y’umuntu usa na Nyakwigendera 2 Pac asa...
10 August 2022 0