skol
fortebet

Bugesera:Iby’urupfu rw’abana babiri bavukana bapfiriye rimwe bikomeje gutera urujijo

Yanditswe: Monday 29, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abana babiri bo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera bapfuye urupfu rugiteye urujijo, nyuma yo gusigwa na nyina mu nzu iminota mike agiye mu gasantere yagaruka agasanga bose bashizemo umwuka.

Sponsored Ad

Ibi byabaye ahagana saa Mbili zijoro zo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2022 mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Gakamba mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Sebarundi Euphrem, yavuze ko uburyo abo bana bapfuyemo bukiri urujijo kuko nyina yabasize mu nzu akajya mu gasantere ka Nkanika kari aho hafi yagaruka agasanga bapfuye.

Yagize ati “ Ni ibintu bibaye mukanya saa Mbili, batubwiye ko uwo mugore yasize abana mu nzu ajya guhaha mu gasantere agarutse asanga abana batari guhumeka, uyu munsi rero haguye imvura nyinshi, uwo mugore yahise ajya guhuruza umugabo we mu isantere n’abandi benshi baraza babakoraho basanga bapfuye.”

Uyu muyobozi yavuze ko bamwe mu baturage bahise bakeka inkuba gusa ngo ntayigeze ikubita kuko ngo haguye imvura isanzwe nk’uko byemezwa n’abaturanyi babo.

Yihanganishije umuryango wabuze abana, awizeza ko icyabishe kimenyekana.

Ati “ Turihanganisha uwo muturage n’umuryango we, turi kujyayo n’izindi nzego kugira ngo dukore iperereza tumenye icyishe aba bana, ikindi turi bubapime tumenye icyabishe kuko n’abanga barahari.”

Gitifu Sebaarundi yavuze ko nibagerayo bagapima ndetse bakanabaza amakuru aribwo bashobora kumenya amakuru y’ibanze y’ikishe abo bana babiri.

Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa