skol
fortebet

Bull Dog wemera ko yanyweye ku biyobyabwenge yahishuye icyatumye abivaho burundu

Yanditswe: Friday 10, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Bull Dog wemera ko yigeze kunywa ikiyobyabwenge cya ‘Heroine’ kizwi nka Mugo kubw’amatsiko yahishuye ko nta kiza yigeze akibonamo agahitamo kubivaho burundu.

Sponsored Ad

Ibi Bull Dogg yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube DonPodcast, aho yari abajijwe niba yarigeze akoresha ibiyobyabwenge.

Bull Dogg yagize ati "Icya mbere nakubwira buriya haba harimo Imana, niyo iba yarakurinze izo nzira, ariko nanone buriya inshuti ni ikintu cy’ingenzi. Nari mfite inshuti zizi ingaruka zabyo bambwira ko biriya bintu atari byiza.”

Nubwo yari yabibujijwe, Bull Dogg avuga ko nk’umusore ukiri muto atabyemeye ijana ku rindi ahitamo kubigerageza.

Ati “Ntabeshye nigeze kugerageza rimwe, ariko ibyo byankoresheje ntashobora kuvuga byatumye mvuga ko byazanteranya n’abantu bikanyicira inzira ya muzika, mpita mbyanga burundu.”

Bull Dogg avuga ko yagerageje iki kiyobyabwenge mu 2010 bimugiraho ingaruka. Ni nabyo byatumye yiyemeza kuburira bagenzi be bagiye babigerageza, ababwira ububi bwabyo.

Mu minsi ishize, ikiyobyabwenge cya ‘Mugo’ cyari kibasiye umuziki w’u Rwanda kuko cyatumye abahanzi benshi kandi b’amazina akomeye bisanga mu magereza atandukanye abandi bakisanga mu bigo ngororamuco.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa