Bull Dogg, Jay C na Bushali barwanye n’abafana mu kabyiniro k’i Rubavu
Yanditswe: Tuesday 19, Aug 2025
Mu mpera z’icyumweru gishize, abaraperi barimo Jay C, Bull Dogg na Bushali bahuye n’uruva gusenya nyuma yo gusagarirwa n’abafana ubwo bari bagiye mu kabyiniro.
Ibi byabereye mu kabyiniro k’ahazwi nko kwa ‘Nyanja’ aho aba bahanzi bari basohokeye nyuma yo gutaramira mu Karere ka Rubavu mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival.
Aba baraperi basohokeye mu birori bya White Party, nyuma baza gufata umwanzuro wo kwerekeza kuri ‘Nyanja,’ ari naho bahuriye n’uruva gusenya kuko basagariwe n’abarenga icyenda, havamo imirwano.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Jay C, yahamije ko basohokeye muri aka kabyiniro bari kumwe n’imiryango yabo bityo ko atari abantu bari bagiye guteza intugunda.
Ati “Nyuma yo gukora igitaramo kikagenda neza, twafashe umwanya wo kujya kuruhukana, twanyuze ahitwa ‘Lake Side’ hari habereye ibirori bya ‘white party,’ ntitwahatinda ahubwo dushaka no kunyura mu kabyiniro kamwe.”
Nyuma yo kugera mu kabyiniro, Jay C yavuze ko baje gusohoka ariko bageze ku muryango, bahura n’igikundi cy’abafana basa nk’abafashe rimwe, basagarirwa gutyo.
Ati “Twasohotse dusize abo mu miryango yacu twari kumwe imbere, twe twari tugiye gufata akayaga. Tugeze ku muryango duhura n’igikundi cy’abantu bagera ku icyenda barimo n’abakobwa, baza badusanga ubona ko basinze. Baje badusanga dusa n’abigiye hirya kuko byagaragaraga ko batameze neza, bo bahita babifata nk’aho ngo tubasuzuguye.”
Icyo gikundi cyatangiye kibwira amagambo mabi aba baraperi, babumvisha ko babasuzuguye nyamara ari abafana babo, ari nako abasore barimo batangira kubasatira ngo babakubite.
Jay C yavuze ko nta kindi bari gukora uretse kwirwanaho kuko n’akabyiniro kari gafite ushinzwe umutekano umwe nawe utaragize icyo afasha.
Ati “Urumva bari bafite ushinzwe umutekano umwe, nawe yari arinze umuryango ntabwo yigeze aza kudukiza. Byabaye ngombwa ko twirwanaho mu ntambara yamaze iminota itari mike. Ku bw’amahirwe Imana yakinze akaboko ntawahagiriye ikibazo.”
Uyu muraperi yavuze ko Polisi y’u Rwanda yaje kuhagoboka, bamwe batabwa muri yombi. Yahakanye kandi ko imirwano yatewe n’uko banyweye inzoga bakabura ayo kuzishyura.
Ati “Niba se wabonye amashusho koko hari umuntu ukora muri kariya kabyiniro wabonye turwana? None se twari kuba twambuye tukarwana n’abakiliya? Ntabwo ari byo."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *