skol
fortebet

Buri gihe mpitamo wowe! Shaddyboo yongeye gutomora umusore yihebeye

Yanditswe: Monday 13, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo yongeye gutomora umusore wigaruriye umutima we avuga ko iteka azahora amuhitamo.

Sponsored Ad

Shaddyboo wamamaye mu gisate k’imyidagaduro hano mu Rwanda uko umunsi uje undi ugataha ntasiba kugaragaza amarangamutima afitiye umusore witwa Manzi wigaruriye umutima we.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yongeye guhamya urwo akunda Manzi maze agira ati"Niba nanditse inkuru y’ubuzima bwange ntugatungurwe no kubona izina ryawe rigarukamo inshuro Miriyari, kandi buri gihe nguhitamo @ jnot_manzi7. maze arenzaaho akamenyetso k’umutima gakoreshwa ku bakundana.

Hashize igihe gito Shaddyboo yerekanye ko ari mu rukundo n’umusore yihebeye nyuma y’igihe kinini nta musore atangaza ko baba bari mu rukundo uretse abagiye bamuvugwaho ariko ntagire icyo abivugaho.

Kugeza uyu munsi Shaddyboo ni umubyeyi w’abana babiri babakobwa yabyaranye na Meddy Salleh wahoze ari umugabo we akaba ari umuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa