skol

Burna Boy wahuriye n’uruva gusenya muri Houston, yahorejwe amarira muri Dallas

Yanditswe: Tuesday 25, Nov 2025

featured-image

Burna Boy uherutse guhurira n’uruva gusenya mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas aho yakoreye igitaramo akabura abantu, yahorejwe amarira muri Dallas mu gitaramo yahakoreye mu ijoro ryo ku wa 24 Ugushyingo 2025.

Ubwo Burna Boy yakoreraga igitaramo mu Mujyi wa Houston muri Toyota Arena ku wa 22 Ugushyingo 2025, yabonye abafana 2000 mu bihumbi 20 basanzwe buzura iyi nyubako.

Ubusanzwe Burna Boy kuzuza inyubako nk’izi nini ntabwo biba ari inkuru kuko ni ibintu amenyereweho, ariko mu minsi ishize yakoze icyo benshi bise ikosa ryo gusuzugura umufana amusohora mu gitaramo bibabaza abatari bake.

Ubwo Burna Boy yakoreraga igitaramo i Danver muri Leta ya Colorado, yabonye umufana we usinziriye mu gitaramo asaba ko bamusohorana n’umukunzi we.

Ni ibintu byababaje cyane abakunzi b’umuziki bashinja uyu muhanzi gusuzugura umufana we, undi nawe ajya ku mbuga nkoranyambaga yishongora ku bafana ababwira ko ibitaramo akora biba ari ibye bityo ko uwo abona batari kumwe azajya amusohora cyane ko ntawe yigeze asaba kuba umufana we.

Nyuma y’ibi byose, abakunzi b’umuziki muri Amerika batangiye gusaba ko bahagarika kwitabira ibitaramo afite bahereye ku cyo muri Houston cyabaye ku wa 22 Ugushyingo 2025.

Icyakora mu gihe abantu bari bakibaza ko ibi bihano yashyiriweho n’abafana byaba bigiye gikomeza, mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2025 yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Dallas nawo wo muri Texas bitandukanye n’iryo yari aherutse kubonera muri iyi Leta, igitaramo cye cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa