skol

Burna Boy yagowe no kwinjira muri Marroc kubera imikufi ihenze

Yanditswe: Monday 19, Jan 2026

featured-image

Burna Boy wari utegerejweho gususurutsa abakunzi b’umupira w’amaguru muri Marroc mu mpera z’icyumweru gishize, ariko yagowe no kwinjira muri iki gihugu kubera imikufi myinshi kandi ihenze yari yambaye.

Burna Boy yagombaga gutaramira muri Marroc ku wa 16 Mutarama 2026, mu gitaramo cyiswe ‘The AFCON Last dance’ ari na cyo cyari cyitezweho gushyira akadomo ku birori byahuzaga abafana.

Icyakora ubwo yageraga muri Marroc, Burna Boy yangiwe kwinjira n’amashinzwe imisoro ku kibuga cy’indege kuko yagombaga gusorera imikufi yari yambaye.

Ibi byagarutsweho na Perezida wa CAF, Patrice Motsepe ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ababwira ko ubwo Burna Boy yageraga muri Marroc yahahingukanye imikufi myiza kandi myinshi, bisaba ko babanza kumwangira kwinjira mu gihugu.

Nyuma yo kubona ko bamwangiye kwinjira mu gihugu, Burna Boy yahamagaye Perezida wa CAF amubwira ibimubayeho undi agerageza gukemura iki kibazo mu mahoro Burna Boy abasha gutambuka.

Bivugwa ko Burna Boy yageze muri Marroc yambaye imikufi y’agaciro karenga miliyoni 10$ (arenga miliyari 14Frw) ibyatumye inzego zibishinzwe zibaza ukuntu umuntu umwe yambara imikufi ingana gutyo.

Ubwo yari ku rubyiniro ahabereye iki gitaramo cyabereye ahitwa OLM Souissi, Burna Boy yatanze ibyishimo ku bakunzi be mu ndirimbo zinyuranye ariko yanafatanyije n’abahanzi barimo Stonebwoy wo muri Ghana, Stormzy wo mu Bwongereza na Jaylann wo muri Marroc.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa