skol
fortebet

Burna Boy yahishuye inkomoko y’umubano afitanye na Wizkid

Yanditswe: Tuesday 05, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomeye muri Afurika ndetse akaba ari ni umwe mu batwaye ibihembo bikomeye ku rwego rw’Isi wamamaye nka Burna Boy yahishuye kourugendo rw’ubuzima bwe mu muziki ari Wizkid warugizemo uruhare ndetse bikaba ari nabyo byamugize uwo ari we uyumunzi.

Sponsored Ad

Burna Boy ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro na Million Dorarz Worth of Game gikorwa Gillie Da King na Wallo 267 muri Leta zunze ubumwe za America.

Uyu muhanzi umaze kugera ku rwego rushimishije yahishuye ko mugenzi we Wizikid ari we muntu wambere wamubonyemo impano n’ubushobozi ndetse akanamufasha gutangira kubigeza kuri rubanda.

Yagize ati" Wizkid niwe muntu wa mbere wwambonyemo ubushobozi bwo gukora umuziki.Icyo gihe yampaye amahirwe ngaragaara mu gitaramo cye i Logos kuko we yari umuhanzi ukomeye.Rero kuva icyo gihe turacyari abavandimwe".

Kugeza ubu Burna Boy amaze kwegukana ibikombe bikomeye ku rwego rwIsi birimo BET,Grammy Awards ndetse n’ibindi byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa