Umuhanzi Butera Knowless yatangaje ko ateganya gukorera igitaramo gikomeye muri BK Arena hatagize igihinduka asezeranya abakunzi b’ibihangano bye ko yazishimana nabo umwaka utaha.
Ni bimwe mu byo yagarutseho mu ijoro ry’itariki 23 Werurwe 2026, ubwo yari mu kiganiro n’abakunzi be cyacaga ku mbuga nkoranyamabaga kizwi nka ‘Live’ maze umwe muri bo akamubaza igihe ateganya kuzataramira muri BK Arena.
Mu kumusubiza yagize ati: “Hatagize ikintu gihinduka ni umwaka utaha.”
Nubwo atigeze avuga igihe neza, Butera yagaragaje ko mu byo ateganya mu 2027 harimo no gutaramira muri BK Arena mu rwego rwo kwishimana n’abakunzi babo.
Butera ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda batewe amabuye kenshi nk’uko bigendekera ibindi byamamare ariko ntacike intege ahubwo agahizaho ibyamuviriyemo gukomeza gukundwa n’abatari bake.
Uwo muhanzikazi yatangiye umuziki mu mwaka wa 2011 bivuze ko amaze imyaka 15 akora indirimbo zirimo Nzabampari, Sinzakwibagirwa, ibidashoboka n’izindi zose zatumye aca agahigo k’uko ari we muhanzikazi rukumbi wegukanye ibihembo bya Primus Guma Guma Super Star’ yatwaye mu 2015.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *