skol
fortebet

Butera Knowless yasohoye album ye Nshya”Inzora’

Yanditswe: Monday 14, Jun 2021

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Butera Knowless yamaze gushyira ku isoko Album ye ya gatanu yise ‘Inzora’, iriho indirimbo 11 hariho izo yanakoranye n’abahanzi Ykee Benda,Navio,King James,Social Mura n’abahanzi bo muri Kina Music.

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki 14 Kamena 2021 nibwo Butera Knowless yashyize ku mbuga zizwi zicuruzwaho umuziki Album ye yagatanu yitiriye abana be b’abakobwa imfura ye Ishimwe Or Butera n’ubuheta yise Inzora.

Ni Album kugeza ubu yashyizwe ku mbuga zicuruza umuziki, aho iri kugurishwa $ 5.99, bivuze arenga ibihumbi bitandatu by’amafaranga y’u Rwanda (6000 Frw).

Indirimbo imwe kuri iyi album iri kugura $ 1.29, bivuze ko ari arengaho gato 1300, uguze indirimbo 11 zigize iyi album byumvikana ko yayigura arenga ibihumbi 14 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ku rutonde rw’indirimbo 11 zigize iyi album harimo ‘Bado’ yakoranye na Ykee Benda na Up yakoranye na Navio bo muri Uganda, ari na bo bakoranye hanze y’u Rwanda.

Indirimbo nka ‘Nyigisha’ na ‘Papa’ nizo ziri kuri iyi album nshya ya Butera Knowless zisanzwe zarasohotse, mu gihe izindi icyenda zo zitarajya hanze.

Urebye abandi bahanzi bafatanyije na Butera Knowless kuri iyi album, harimo abo mu Rwanda nka Social Mula, King James, Nel Ngabo, Platini, Aline Gahongayire, Tom Close na Igor Mabano.

Muri aba bahanzi Platini ni we bakoranye indirimbo irenze imwe kuko azumvikana mu yo bise ‘Ikofi’ ihuriweho n’abahanzi bose bo muri Kina Music ndetse n’indi bakoranye wenyine bise ‘Confuser’.

Kanda hano wumve Album ye iri ku isoko rya AMAZON.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa